AGEZWEHO

  • U Rwanda rwateye utwatsi ibirego bya Amerika yarushinje kurasa mu nkambi i Goma – Soma inkuru...
  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records – Soma inkuru...

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49

Yanditswe Apr, 24 2024 16:41 PM | 119,644 Views



Abari n’abategarugori bo mu Karere ka Musanze, barashishikarizwa kwitabira kwisuzumisha ku buntu kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, kuko iyi serivise y’ubuvuzi yabegerejwe ku bigo nderabuzima byose n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri. 

Abarimo gusuzumwa kanseri y’ibere ni abafite kuva ku myaka y’amavuko 30 kugera kuri 49.

Ni mu gihe n’abagore bafite kuva ku myaka 50 kugera kuri 65 barimo gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura, abangavu kuva ku myaka 12-16 bo bagakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.

Nyuma yo gusuzuma izo ndwara ku bigo nderabuzima by’Akarere ka Musanze no ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, abaganga bavuga ko ibizamini byoherezwa ku rwego rw’ubuvuzi  rwisumbuyeho kugirango binyuzwe muri laburatwari zabugenewe.

Gusa ubwitabire bw’abisuzumisha izo ndwara ngo buracyari hasi. 

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert avuga ko nubwo bategereje ibisubizo bizava muri laburatwari, ngo abarwayi bakira ba kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere bakomeje kwiyongera.

Iki gikorwa cyo gusuzuma kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mu Karere ka Musanze cyatangiye kuva tariki 15 Mata 2024 kizasozwa kuya 26 z’uku kwezi.

Kuva hatangira ubu bukangurambaga, hamaze kubarurwa ku rwego rw’Umudugudu abagore barenga 1,500 basuzumwe kanseri y’inkondo y’umura babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima, hakiyongeraho n’abarenga 200 basuzumiwe ku bigonderabuzima n’ibitaro bya Ruhengeri. 

Abangavu basaga ibihumbi 4 nibo bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura.

Robert Byiringiro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2