AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Yanditswe Apr, 16 2024 21:22 PM | 125,746 Views



Abaturage baturutse mu bice bitandukanye bagiye kwivuza uburwayi butandukanye ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, bashima amahirwe babonye yo kubonana n’inzobere z’abaganga.

Ibikorwa by'ubuvuzi bwegerejwe abaturage bizamara ibyumweru bibiri, byatangiye gutangwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024. 

Abaturage bishimiye ko bahawe serivisi z'ubuvuzi batari basanzwe babonera ku bitaro n’amavuriro basanzwe bivurizaho. 

Ubuvuzi buri gutangwa n’inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda zaturutse mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Nyiransabimana Alphonsina wavuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, agenzwa no kwivuza uburwayi bwo mu nda amaranye imyaka itanu, yavuze ko amaze kujya mu bitaro birenga bitatu byo mu Ntara y’Uburengerazuba adakira ahubwo arushaho kubabara ndetse ngo aho hose yaciye mu cyuma babura indwara. 

Yizeye ubuvuzi azahabwa n’abaganga b’inzobere z’Ingabo z’u Rwanda ziri ku Bitaro Bikuru bya Kibuye.

Ni umwe mu baturage benshi bazindukiye ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, bagiye kwivuza indwara zitandukanye barwaye ndetse hari n’abazimaranye igihe.

Barimo n’abivuza indwara badakunze kuvurirwa ku bitaro n’amavuriro bibegereye kubera ko nta nzobere zazo zihaba.

Aba baturage bishimira ko begerejwe ubuvuzi hafi kandi buri gukorwa n’inzobere bamwe muri bo bari barahawe gahunda yo kuzazisanga i Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette, yavuze ko ubwinshi bw’abaturage bagiye kwivuza bugaragaza icyizere bafitiye Ingabo z’u Rwanda kubera serivisi nziza zitanga.

Yavuze ko ari n’umwanya mwiza wo kubonana n’abaganga b’inzobere Ibitaro Bikuru bya Kibuye bidasanzwe bigira.

Byibuze buri kwezi, Ibitaro Bikuru bya Kibuye byohereza mu bitaro by’i Kigali abarwayi batari munsi ya 20 kwivurizayo indwara bidafite inzobere zizivura. Izo zirimo indwara z’amagufwa, izo mu muhogo n’izindi.

Aphrodis Muhire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2