AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi – Soma inkuru...
  • PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka harimo ibiribwa bike – Soma inkuru...

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Yanditswe Apr, 25 2024 17:21 PM | 56,055 Views



Abadepite basabye inzego bireba gukemura ikibazo cy'amarimbi ahenda abaturage akangiza ibidukikije n'ubutaka.

Ubwo Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yatangaga raporo ku isesengura yakoze ku bibazo bigaragara mu micungire y'amarimbi, bamwe mu badepite bavuze ko hakwiye gutekerezwa uburyo rusange burambye bwo koroshya ikibazo cyo gushyinguramo butanyuranya n'umuco Nyarwanda ariko bujyanye n'igenamigambi ry'igihugu.

Bavuga ko abaturage benshi baremererwa n'ikiguzi cyo gushyingura mu irimbi ndetse n'ibindi bijyana nabyo ku imiryango imwe bishobora no kuyisiga mu bukene kandi n'ubundi iri no mu gahinda ko kubura umuntu. Abadepite bagaragaza ko kandi uburyo busanzwe bwo gucukura no kubakira imva ari ikibazo kuko bitwara ubutaka bunini bwakabyajwe uwundi musaruro.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku cyakorwa, harimo kuba hagenwa igihe runaka maze abashyinguwe bakimurwa irimbi rigakomeza gukoreshwa, gushyingura mu nzu yabuginewe mu buryo bw'amagorofa cyangwa gutwika imirambo nyuma y'uko banyirayo bayisezeyeho. Ibi byose ngo byafasha kugabanya ikiguzi cyo gushyingura ndetse bikanafasha mu gukoresha neza ubutaka.

Hon. Ruku - Rwabyuma Johnwe avuga ko hakwiriye kujya hitabazwa ikoranabuhanga ryo gutwika imirambo kugirango hagabanywe ikiguzi kinini cyo gushyingura ndetse no gukoresha neza ubutaka. Asaba abadepite kuba aba mbere mu gutinyura Abanyarwanda maze bagasaba ko bazabikorerwa.

Uyu mudepite avuga ko hari ahantu hanini, kandi heza hagakwiye kuba hatanga umusaruro mu gutunga abasigaye aho kubikirwa kuzashyingurwa abantu.

Avuga hadakwiriye kubaho gutinya urupfu kandi abantu bose bazapfa. Avuga ko umuntu atagakwiriye kuba umugogoro ku basigaye kandi agiye.

Ati: "Dukwiriye gutinyuka tukava muri iyi myumvire (Mentality). Ntabwo waba ugiye kandi ngo unahende."

Akomeza agira ati: "Mureke dutinyuke banyakubahwa nk'ahandi hirya no hino."

Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite ikaba yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma kuvugurura itegeko ryerekeye amarimbi mu gihe kitarenze amezi 6 hagamijwe gukemura bimwe muri ibi bibazo.

Itegeko ryo mu 2013 riteganya ko abaturage babyemeye bajya batwika imibiri y'ababo bagashyingura ivu ahantu hato, bigafasha kugabanya ubutaka bwo gushyinguraho.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2