AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Yanditswe Apr, 21 2024 18:39 PM | 46,175 Views




Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihugu cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Ni imvura izaba iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 40 na 180. Ubusanzwe mu bice birimo Amajyaruguru n’Amajyepfo, hagwaga imvura iri hagati ya milimetero 50-100.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iherereye mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, rikazamuka rigana mu gice cya Ruguru ndetse n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bukomeje kwiyongera.

Muri rusange ahantu hazagwa imvura nyinshi mu minsi umunani iri imbere, izaba iri hagati ya milimetero 160-180.

Iyo mvura izagwa mu Karere ka Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu, Ngororero, Musanze na Burera.

Meteo Rwanda yatangaje kandi ko hazabaho umuyaga uriganiye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4-8 ku isegonda. Ni mu gihe kandi ubushuye buteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mata 2024, buzaba buri hagati ya dogere selesiyusi 18-28.


Akayezu Jean de Dieu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2