AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Perezida wa Sena Bernard Makuza yakiriye itsinda ry'abagize inteko ya Senegal

Yanditswe Nov, 01 2018 21:02 PM | 28,962 Views



Perezida wa sena Bernard Makuza yakiriye mu biro bye itsinda ry'abadepite bo muri Sénégal bahagarariye iki gihugu mu nteko ishinga amategeko nyafurika. Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi, ndetse n'uw'inteko zishinga amategeko.

Aba badepite bavuga ko imiterere ya sena y'u Rwanda ifasha abasenateri gusohoza neza inshingano zabo, kandi ko n'ubwo muri Sénégal nta sena ihari, bashobora kuyigiraho byinshi. Bavuga ko u Rwanda na Sénégal buhuriye kuri byinshi, mu birebana no kugena ingengo y'imari hibandwa cyane ku guteza imbere abatishoboye no kutihanganira ruswa.

Bavuga kandi ko ushingiye ku bimaze kugerwaho, u Rwanda ari urugero ku bindi bihugu by'afurika, ko nyuma y'ibihe bikomeye igihugu gishobora kwiyubaka no kwigira.

Aba badepite bo muri Sénégal kandi banemeza ko bashingiye ku mubano w’ibihugu byombi, hari amahirwe menshi yo gushyigikira umukandi w'u Rwanda ku mwanya w'umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry'inteko zishinga amategeko nyafurika, mu matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, akorwa n'abaperezida b'inteko zishinga amategeko za Afurika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta