AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu ku meza

Yanditswe Feb, 22 2018 14:56 PM | 9,469 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu amwizeza ko umubano w'ibihugu byombi uzakomeza kuba mwiza ku nyungu z'abaturage b'impande zombi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bakiriye ku meza Perezida Edgar Lungu n'itsinda ririmo abaminisitiri 6 ryari rimuherekeje mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame avuga ko umubano w'u Rwanda na Zambia uhagaze neza ugereranyije n'ibihe byashize, ndetse ko uzakomeza gusigasirwa ku nyungu z'abaturage b'impande zombi. Yagize ati, ''Abanyarwanda n'abanya-Zambia ubu babasha guhahirana kurusha uko byahoze...sosiyete y'ubwikorezi ya RwandAir ikorera ingendo i Lusaka, twabyaza umusaruro aya mahirwe mu kongera ubuhahirane no gukora ubucuruzi...tunahuje ubushake bwo kuvugurura no guteza imbere ibikorwa by'umuryango wa Afurika yunze ubumwe kugira ngo ubashe guha serivisi nziza abatuye uyu mugabane. Uru ni urugendo rw'abanyafurika rukomeje rwo kwibohora kandi twese ni inshingano yacu guharanira kugera kuri iyi ntego.''

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yashimiye Umukuru w'igihugu watorewe kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe, avuga ko afitiye icyizere impinduka zikomeje gukorwa muri uyu muryango mu guhindura imibereho y'abatuye uyu mugabane. Ati, ''Ndizera ko mu gihe cya manda yawe nka Perezida wa Afurika yunze ubumwe, tuzabona uburyo bwiza bwo guhangana ndetse no gushakira ibisubizo by'ibibazo afurika ifite. Imyaka myinshi nyuma yo kuyoborwa n'abandi, turacyabona ibisubizo ku bibazo byacu bituruka hanze...turabizi neza ko ahahise ha byinshi mu bihugu bya Afurika ntihagenwaga n'abanyafurika ubwabo, igihe kirageze ngo tugene ejo hacu hazaza. Aya ni amahirwe dufite yo kwishakira ibisubizo ku bibazo byinshi dufite. Ibi kandi bizadufasha kwishakamo ubushobozi no kugena ahazaza hacu.''

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yaherukaga i Kigali muri Kanama 2017 ubwo yitabiraga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Uru rugendo ruje kandi rukurikira urwa mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame narwo rwabaye umwaka ushize mu kwezi kwa kamena.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta