AGEZWEHO

  • Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7? – Soma inkuru...
  • Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside – Soma inkuru...

Musanze: Min. Shyaka yatanze igihe cyo gukemura byinshi mu bibazo by'abaturage

Yanditswe Oct, 02 2019 08:36 AM | 12,514 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye  ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako kuba bakemuye byinshi mu bibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage mbere y’impera z’uyu mwaka wa 2019.

Bamwe mu bantu b’ingeri zitandukanye bavuga ko bagiye kongera ubufatanye mu gukemura ibibazo bihari kandi mu gihe cyagenwe.

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi bashya b’aka karere, abavuga rikumvikana muri aka karere,abakozi bako n’izindi nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano,bagiranye ibiganiro na Minisitiri Shyaka.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nk’ibyihutirwa cyane ni ugutunganya inzu 2000 z’abaturage zitameze neza n’ubwiherero 1500 ndetse no gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Musanze babujijwe gukomeza gukoresha ubutaka bwabo.

Minisitiri Shyaka yasabye ko binyuze mu bufatanye bw’inzego zose, izi nzu n’ubu bwiherero bigomba kuba byarangiye mu mpera z’uyu mwaka. Mu gihe aba baturage baturiye ikibuga cy’indege bo ari ikibazo cyo kwihanganira Leta gato.

Ibindi bibazo byagarutsweho ni ukugira sitade ijyanye n’igihe, kubaka Ibitaro bigezweho bya Ruhengeri, guhangana n’ikibazo cy’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage,kuvugurura inyubako za Kaminuza y’u Rwanda I Busogo n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bavuga ko ubufatanye basabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bugiye kubafasha gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite.

Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage 406.479, batuye ku buso bungana na Km2 530,4. Ubukungu bwako bushingiye ku buhinzi n’ubworozi n’ubukerarugendo kakaba ari akarere kamwe muri tubiri mu gihugu gafite Komite Nyobozi Nshya.

Inkuru mu mashusho


Uwimana Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r