AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Dr.Ngirente yasobanuriye inteko ibijyanye na gahunda y'imirire

Yanditswe Feb, 20 2018 21:54 PM | 5,489 Views



Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko gahunda mbonezamikurire y'umwana yashyizweho igamije guhangana n'ibibazo bikibangamira imirire myiza y'umwana. Ibi yabivuze ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo  birebana na gahunda yo kurwanya imirire mibi mu Rwanda mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n'abasenateri bituma hakigaragara imirire mibi muri aba bana birimo kutamenya gutegura ifunguro ryuzuye, ibibazo by'umwanda, gahunda zishyirwaho ariko ugasanga zitaramba cyangwa ntizishyirwe mu bikorwa uko bikwiye. Ibi abasenateri basaba ko byanozwa.

Minisitiri w'intebe, Dr. Edouard Ngirente yabwiye abasenateri ko gahunda zishyirwaho ziba zateguwe neza, kandi zigenda zitanga umusaruro aho bwaki no kugwingira mu bana bigenda bigabanuka. Yavuze ko ibibazo bigihari byafatiwe ingamba zirimo na gahunda mbonezamikurire y'abana.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta