AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Gatabazi yasabye abarebwa no gufata dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 kwihutira kurufata

Yanditswe Sep, 14 2021 20:48 PM | 92,931 Views



Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abanyarwanda barebwa no gufata dose ya kabiri y’urukingo rwa covid-19 kwihutira kurufata, kuko guhera kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Kigali ibikorwa byo gukingira byakomeje.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hatangiye ibikorwa byo gukingira Covid19 hatangwa urukingo rwa 2 ku bagejeje igihe cyarwo, urukingo ruratangirwa ahantu hatandukanye harimo ibigo nderabuzima, kuri za sitade n’ahandi hasanzwe hatangirwa inkingo mu mujyi wa Kigali.

Ababyitabiriye biganjemo urubyiruko kuko n’ubundi harimo gukingirwa abafite kuva ku myaka 18, bakaba basaba bagenzi babo bahawe dose ya mbere kuza gufata iya kabiri.

Minisitiri Gatabazi avuga ko hashyizweho ahantu henshi ho gukingirira mu mujyi wa Kigali, ndetse n’umubare w’abakozi urongerwa hagamijwe ko abikingiza dose ya kabiri bose bagerwaho kandi hatabayeho gutonda umurongo igihe kirerekire. Gusa anasaba abaturage bamaze gukingirwa kutadohoka ku ngamba zisanzweho zo kwirinda Covid19.

Asaba kandi inzego z’ibanze kwitegura gahunda yo gukingira mu buryo bwa rusange abantu benshi mu ntara iteganyijwe mu minsi ya vuba.

Abaturage kandi barasabwa kwirinda amakosa yagiye agaragara aho bakingirira, kuko ngo hari abagiye bakingirwa batujuje impapuro zabigenewe.

Hari hashize iminsi 21 mu Mujyi wa kigali hatangiye ibikorwa byo gukingira abantu bose bafite hejuru y'imyaka 18, benshi muri aba akaba ari bo ubu barimo guhabwa dose ya Kabiri.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta