AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Yanditswe Apr, 15 2024 17:45 PM | 100,906 Views



Abagize imiryango y’impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko batagihagaritse umutima kubera ibiza, nyuma y’ingamba zo kugabanya ubukana bw’ibyaterwaga n’amazi yacukuye ibikuku.

Imirimo yo kugerageza kugabanya ubukana bw’ibiza ahanini byaterwaga n’amazi y’imvura imaze amezi atatu itangijwe mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme.

Abagize imiryango y’impunzi z’Abanye-Congo bacumbikiwe aha bavuga ko noneho ubu bagiye kujya baryama bagasinzira.

Inzira z’amazi zubatswe muri iyi nkambi n’amazi ava ku nzu nta buryo bwo kuyafata ni byo byari byaracukuye ibikuku binini bitera impungenge zanatumye abasaga 3000 bimurirwa mu Nkambi ya Mahama.

Kuri ubu imirimo iri gukorwa ni iyo gukora inzira z’amazi nshya no gusiba ibyo bikuku, imirimo yatanze akazi ku basaga 80.

Imirimo yo guha Inkambi ya Kigeme ubushobozi bwo guhangana n’ibiza by’amazi y’imvura yatangiye muri Mutarama uyu mwaka mu gihe biteganyijwe ko izasoza nyuma y’amezi icyenda.

Umukozi wa Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Nkambi ya Kigeme, Uwayezu Noël, avuga ko mu bindi biri gukorerwa ubuvugizi bizakemura ikibazo cy’ibiza muri iyi nkambi mu buryo burambye harimo no kuvugurura inzu zikajyanishwa n’igihe ndetse zikabasha gufata amazi ava ku bisenge.

Inkambi ya Kigeme yashinzwe mu 2012, icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 14.


Tuyisenge Adolphe 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwungukiye mu kuba amatara yo ku mihanda ateranyirizwa imbere mu gihugu

Ikigo gishinzwe ingufu REG cyasabwe gukemura ibibazo bikigaragara mu mikorere ya

RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Ibyanya by’inganda bya Muhanga, Rwamagana na Huye mu nzira yo gutunganywa

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahamagariye ibihugu byo muri G77 gufataya

Abakodesha inzu z'ubucuruzi mu madorali barataka igihombo