AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Abakodesha inzu z'ubucuruzi mu madorali barataka igihombo

Yanditswe Jan, 19 2024 10:42 AM | 5,491 Views



Bamwe mu bakodesha inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe no kuba ba nyiri izo nzu babasaba kwishyura ubukode mu madorali cyangwa abatabikoze bakishyura bagendeye ku giciro ‘Idorali’ rigezeho.

Ni ibintu bavuga ko bibatera igihombo no gukoresha amafaranga y’umurengera mu kwishyura ubukode ugereranyije. Ni ibintu kandi abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu basobanura nk’ibishobora gutesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda BNR rivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ari ryo rya mbere ryemewe gukoreshwa mu bwishyu ahantu hose ku butaka bw’u Rwanda.

Ku rundi ruhande n’ubwo iryo tegeko riteganya ibihano ku muntu wishyuza mu madorali, haracyagaragara bamwe mu bakodesha inzu hirya no hino muri Kigali bavuga ko babangamiwe no kuba bishyura ubukode bitewe n’aho Idorari rigeze.

Abaganiriye na RBA, bavuze ko bishyura bitewe n’aho idorari rigeze. Bakifuza ko ibi byahinduka.

Impuguke akaba n’umugishwanama mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko abakodesha inzu bajyanisha n'aho ibiciro by’idorari bigeze baba bakora ibintu bishobora gutuma idorari cyangwa amafaranga y’amadovize bibura mu gihugu cyangwa bigahenda.

BNR iteganya ko abishyura mu mafaranga y’amahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.


Juventine Muragijemariya



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)