Yanditswe Jan, 21 2024 16:50 PM | 5,900 Views
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko itsinda rya G77 rihuza ibihugu biri mu nzira y’amajyambere rimaze gutanga umusaruro n’ubwo urugendo ruri imbere arirwo rurerure kandi rusaba ubufatanye mu gukomeza kugera ku iterambere rya bose nta we usigaye inyuma.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu nama ya gatatu y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu itsinda rya G77, rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa, yabereye i Kampala muri Uganda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko mu myaka yashize, itsinda rya G77 ryagize uruhare mu mpinduka zigenda zigaragara mu bukungu bw’Isi.
Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ibigo mpuzamahanga by’imari bikwiye kunoza imitangire y’inkunga zikajyanishwa n’ibikenewe, cyane cyane imishinga y’iterambere, ubucuruzi n’inganda kuko bikeneye gushorwamo imari ifatika.
Ati “Ubufatanye n’imikoranire ni byo zingiro ry’ibyo dukora tugamije kugera ku iterambere ry’Isi.”
Yakomeje agira ati “Dukwiye guhora tuzirikana akamaro kabyo mu gukemura ibibazo by’ingutu byugarije Isi. Gukomeza guhuza imbaraga, byafasha guhangana n’ibibazo duhuriyeho tukagera ku iterambere rirambye.”
Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko ibihugu bifite ibibazo byihariye bikwiye guhabwa umwihariko, hibandwa ku bihugu bikennye, ibidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse na leta zigizwe n’ibirwa bito zikiri mu nzira y’amajyambere bigahabwa ubufasha buzatuma na byo bidasigara inyuma mu iterambere rirambye.
Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)
Apr 22, 2024
Soma inkuru