AGEZWEHO

  • Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Abadepite – Soma inkuru...

U Rwanda rwungukiye mu kuba amatara yo ku mihanda ateranyirizwa imbere mu gihugu

Yanditswe Apr, 29 2024 20:07 PM | 46,833 Views



Mu Rwanda hamaze kugezwa inganda 2 zihateranyiriza amatara yo hanze nko ku mihanda akoranywe ikoranabuhanga, yitezweho kurondereza urumuri ku buryo ikiguzi cy’itara kuri Leta cyagabanutseho kimwe cya kabiri.

Amatara asaga ibihumbi 25 akoranywe ikoranabuhanga rigezweho amaze gushyirwa ku mihanda iri ifite ibirometero birenga 800 hirya no hino mu gihugu, harimo minini ihuza Umujyi wa Kigali n’imipaka y’igihugu yose.

Uruganda SALVI Rwanda ruteranyiriza mu Rwanda amatara y’imitako, yashyizwe mu Mujyi rwagati ahazwi nko muri Car Free Zone, mu bibuga by’imikino no mu busitani buri mu masanganiro y’imihanda.

Kayigamba Fadhili ushinzwe imicungire y’uru ruganda avuga ko aya matara akoranywe ikoranabuhanga rirondereza umuriro ndetse no gukurikiranwa igihe rifite ikibazo.

Mu bwoko butandukanye bw’aya matara, harimo akoresha amashanyarazi aturuka ku miyoboro migari n’aturuka ku imirasire y'izuba.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda Alex Majoro avuga ko bafite isoko ry’imbere mu gihugu no mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Muri 2017, amatara yari ku mihanda ahareshya n’ibilometero 663 mu gihe ubu muri uyu mwaka aya matara amaze kugezwa ku birometero 2,227.

Ku mafaranga 186 kuri inite imwe y’umuriro w’amashanyarazi, amatara yo ku mihanda hirya no hino mu gihugu ku kwezi akoresha kilowate hafi miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’igenamigambi mu kigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) gishamikiye kuri Sosiyete y'u Rwanda inshinzwe ingufu REG, (REG-EDCL) Esdras RUGIRA avuga ko hari inyungu nini igihugu cyungukiye mu kugira izi nganda binyuze mu kugabanya ikiguzi cy'amatara ndetse nokurondereza umuriro dore ko aya matara ashobora kugabanyirizwa urumuri igihe hatari urujya n'uruza rwinshi rw'abantu.

Mu mezi 9 abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imari hongerewe andi matara yo ku mihanda agera kuri 600 ndetse kugeza mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka hari hamaze gukoreshwa kwh 2,400,000 mu gucanira imihanda yose mu gihugu.


Bosco KWIZERA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2