AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku Isi

Yanditswe Mar, 29 2024 19:28 PM | 186,513 Views



Abasesengura ibirebana n’imari n’ ubukungu muri rusange basanga kuba Kigali ikomeje kuza mu myanya yo hejuru mu kuba igicumbi cy’imari ku Isi, ari amahirwe akomeye yo kurushaho gukurura ishoramari.

Mu cyegeranyo cy'Ikigo Mpuzamahanga kitwa Z/Yen cyasohotse ku wa 21 Werurwe uyu mwaka, Kigali, yazamutseho imyanya 14 igera ku mwanya wa 67 ku Isi mu bicumbi 121 by'imari byakozweho ubushakashatsi, ivuye ku wa 81 ari nako muri Afurika iba iya 3 ndetse n'iya kabiri muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Uwase Charlotte ushinzwe ingamba no gusesengura umusaruro/ingaruka mu kigo Rwanda Finance Limited, asonanura ko mu guha amanota ibicumbi by'imari ku Isi hagenderwa ku nkingi 5 z' ingenzi.

Mu mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu rwego rw'imari, Kigali iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Casablanca yo muri Morocco. 

Aha na none Kigali yazamutse imyanya 18 igera ku mwanya wa 62 ku Isi, ibi ngo bisobanuye kuzamuka kw'ikizere n'isura ya Kigali ku Isi bituma abashoramari benshi ku Isi barushaho kwifuza gukorera mu Rwanda.

Umusesenguzi mu bukungu, Straton Habyarimana avuga ko hari byinshi Kigali yarushaho kunoza kugira ngo ibe yakomeza kuzamuka mu myanya myiza.

Mu byuho bikigaragara kandi harimo umubare w’abanyamwuga mu gusesengura ishoramari ukiri hasi cyane, n’ ubwo ubu guverinoma yashyizeho ingamba zigamije kuzamura uyu mubare byihuse. 

Ikidashidikanywaho cyakora ni uko Umujyi wa Kigali ukomeje kwihuta mu ruhando rw’ibicumbi by’imari ku Isi kuva hashinzwe Kigali International Financial Centre muri 2020 hagamijwe kubaka ubushobozi bw’uyu Mujyi mu guhatana mu bijyanye n’imari hareshwa ishoramari.

Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage