AGEZWEHO

  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti – Soma inkuru...

Ibyanya by’inganda bya Muhanga, Rwamagana na Huye mu nzira yo gutunganywa

Yanditswe Jan, 21 2024 17:52 PM | 3,757 Views




Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyanya bitatu byahariwe inganda birimo icya Muhanga, Huye na Rwamagana bigiye gutunganywa bigashyirwamo ibikorwaremezo byose nkenerwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari. 

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu imurikagurisha n’imurikabikorwa.

Yavuze ko mubyo leta itaganyiriza ab’i Muhanga n’ahandi harimo gutunganya ibyanya byahariwe inganda bigashyirwamo ibikorwaremezo nkenerwa.

Ati “Twari turimo kwimura abaturage, tubaha ingurane. Haracyarimo abaturage tugishakira amafaranga ariko turizera ko leta y’u Rwanda izayabona bidatinze kuko birihutirwa. Haracyari imihanda nayo tugomba gukora ariko icyiza ni uko kuva umwaka ushize hari abo twari twatangiye kwimura.’’

Yakomeje agira ati “Mu ngengo y’imari izaza tuzi neza ko hari andi azabonekamo naho tukaharangiza, hakajyamo ibindi bikorwa, hagomba kujyamo n’amazi, umuriro tugashyiramo uhagije cyane. Rero ubu ngubu, Muhanga iri mu byanya bitatu tugomba gukoraho byihuse, hiyongereyeho Rwamagana na Huye, ibyo byo amafaranga azaboneka.’’

Mu byo abaturage n’abikorera b’i Muhanga muri rusange bamaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize, harimo isura y’Umujyi bakoreramo ukomeje kugenda waguka mu bunini, iterambere no mu bwiza.

Harimo kuba muri uyu mujyi harashyizwe icyanya cyahariwe inganda, harubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi n’ibindi bifasha abikorera gukora bakagera ku iterambere.

Ikindi kandi Muhanga kuri ubu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali. Ni ibintu abikorera  bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe leta igenda ibaha.

Minisitiri Dr  Ngabitsinze yongeye gushimangira gahunda leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kwagura icyanya cy’inganda kimaze kugeramo ishoramari rifite agaciro karenga miliyari 120Frw.


Alexis Namahoro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2