AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Iby’ingenzi byaranze Umutwe w’Abadepite mu mwaka umwe ushize manda ya 4 itangiye

Yanditswe Sep, 19 2019 18:35 PM | 7,570 Views



Mu gihe hashize umwaka umwe abadepite bagize manda ya 4 y’Umutwe w’Abadepite barahiriye inshingano, bamwe mu baturage bashima akazi kamaze gukorwa ariko bagasaba ko hakongerwa ubuvugizi ku bibazo bimwe na bimwe bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage.

Tariki 19 Nzeri 2018 - tariki 19 Nzeri 2019, umwaka urashize abadepite bagize manda ya 4 y’Umutwe w’Abadepite barahiriye inshingano zabo.

Mu badepite 80 bagize iyi manda, abasaga 60% ni bashya muri izi nshingano zo gutora amategeko, gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye abaturage ndetse no kumenya no kugenzura imikorere n'ibikorwa bya guverinoma.

Ni manda ifite agahigo ko kugira abadepite baturuka mu mitwe ya politiki yose 9 igize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, harimo PS imberakuri ndetse na Democratic Green Party  yinjiyemo bwa mbere.

Depite Mukabunani Christine na mugenzi we Depite Frank Habineza bayobora iyo mitwe ya politiki yombi, bavuga ko umwaka wa mbere mu nteko wababereye ishuri ndetse ku rundi ruhande baratungurwa.

Depite Mukabunani yagize ati “Kwakira PS Imberakuri mu nteko tugashobora gukorana n’abandi numvaga ko bizadukomerera ariko ntibyakomeye, ahubwo byaroroshye cyane. Wenda dushobora kuba twarasobanuye  neza imigabo n’imigambi yacu kugira ngo batwumve, ariko byaranyoroheye kuruta uko nari mbyiteze.” 

Na ho Depite Frank Habineza yagize ati “Twebwe hari amategeko twatoye Oya. Babanje bamwe kutabyumva neza ariko nyuma yaho baje kumva ko ari uburenganzira bwacu na bo basigaye bumva ko byose ari demokarasi, ko demokarasi atari ukuvuga yego gusa ahubwo ko hari n’igihe umuntu avuga oya. Ndetse kandi ubona na quality ya debate iri hano mu nteko ari nziza cyane usanga abadepite batandukanye bafite ibitekerezo byiza bitandukanye ndetse n’abari mu ishyaka riri ku butegetsi usanga na bo bafite ibitekerezo byiza cyane na byo rimwe biba bihanganye n’ibindi; ukavuga uti ni byiza!”

Raporo y’ibikorwa igaragaza ko Umutwe w’Abadepite muri uyu mwaka wa mbere wemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko 88 ndetse muri yo 80 iratorwa nyuma yo kunononsorwa na za komisiyo.

Abadepite bagize komisiyo 8 ku 9 zihoraho basuye abaturage mu mirenge yose y’igihugu bakaganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse bakira ibibazo by’abaturage bigera kuri 51 bakabikorera ubuvugizi.

Umutwe w’Abadepite kandi wahamagaje abaminisitiri 4 ndetse bamwe muri bo basabwa ibisobanuro mu nyandiko nyuma yaho inteko itanyuzwe n’ibyo batanze mu magambo, by’umwihariko hakaba hategerejwe raporo ya Minisitiri w’Intebe ku bibazo byagaragaye mu rwego rw’ubuhinzi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille ati “Hari ibyo twagiye duhamagara inzego zitandukanye kugira ngo tubabaze ibyo bibazo uburyo bateganya kubikemura kuko Inteko Ishinga Amategeko ntabwo ikemura ibibazo ahubwo isaba inzego zibishinzwe kugira ngo zibikemure. Na bwo kandi hari ibyo twasabye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe tuti ‘izi nzego zigomba gukemura ibi bibazo muri ubu buryo cyangwa se zizatugaragarize uburyo babikemuye ariko icyo dushaka ni uko ibibazo bikemurwa. Ubwo rero akenshi Minisitiri w’Intebe atugezaho raporo y’uburyo ibyo bibazo byakemutse ariko ntanubwo duhagararira aho ngaho, turongera tugasubirayo tukajya kureba ngo mbese uko minisitiri w’intebe yatugaragarije ko ibibazo yabikemuye niko koko byakemutse?”

Ni akazi gashimwa na bamwe mu baturage bemeza ko n'ubwo umwaka ari muto, ibyawukozemo bibanyuze.

Mutakowase Clementine utuye mu Karere ka Kamonyi yagize ati “Abadepite twitoreye barakora cyane kuko baba bavumbura amakosa aba yabonetse ahantu hatandukanye, ntacyo twabashinja ahubwo bakomereze aho.”

Munyakazi André we yagize ati “Uko biri kose ugereranyije n’ibyo twagiye tunyuramo abadepite dutoye uyu mwaka bamaze hari impinduka zabayemo ariko nanone umwaka umwe ni muke dutegereje ko wenda muri iyi myaka 4 isigaye iri imbere hari ikintu cyahinduka cyane cyane mu mihanda yo mu cyaro.”

Mukantabana Jeanne d’Arc yagize ati “Usanga ababyeyi badafite ubushobozi bwo kwigurira imfashanyigisho cg kuzigurira abana babo, imfashanyigisho zirahenze. Bisaba rero ko abadepite batuvuganira cyane cyane bakagera ku rwego rw’amashuri y’inshuke bakaba badukorera ubuvugizi tukabona imfashanyigisho zijyanye na kiriya cyiciro cy’abana bato b’inshuke.”

Mu mpanuro yahaye abadepite bagize iyi manda ya 4 nyuma yo kurahirira inshingano zabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaciye akarongo ku ngingo irebana no kurushaho kwegera abaturage.

Yagize ati “ Igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu mwabonanye n’Abanyarwanda. Uko mwabonanye na bo, uko mwabagezeho mubashakaho amajwi kandi mukaba mwaragiye hose, ari ko muzakomeza kubageraho mubasanga mufatanya gukemura ibibazo bafite tugomba kubakemurira.”

Manda ya 4 y’Umutwe w’Abadepite igizwe n’abadepite bashya 45 mu gihe abari basanzwemo ari 35, barimo abagore 49 bangana na 61.3%.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta