AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Ibigo 3 by’ubwishingizi mu buvuzi ntibivuga rumwe n’ihuriro ry’amavuriro yigenga

Yanditswe Jan, 23 2022 20:01 PM | 19,435 Views



Bimwe mu bigo by’ubwishingizi mu by’ubuvuzi, ntibivuga rumwe n’ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda ku cyemezo cyo guhagarika kwakira abanyamuryango babyo.

Abanyamuryango basaga ibihumbi 100 nibo bashobora kugirwaho ingaruka n’icyemezo cy’ihuriro ry’amavuriro yigenga  mu Rwanda, cyo guhagarika kwakira abafite ubwishingizi bw’ibigo by’ubwishingizi Radiant, Sanlam na Britam.

Amavuriro yigenga ashinja ibi bigo 3 kutishyura naho abayobozi b’ibi bigo bagahakana bivuye inyuma, ko nta mwenda batarashyura uretse ngo inyemezabwishyu batumvikanaho.

Ni icyemezo iri huriro rivuga ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 25 Mutarama 2022 bitwe n’icyo ryita umwenda w’amezi atanu, riberewemo n’ibyo bigo bitatu bitanga ubwishingizi  bw’ubuvuzi.

Umuyobozi w'iri huriro ry'amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr. Mugenzi Dominique Savio avuga ko iki ari icyemezo bafashe nyuma y'inama nyinshi bagiranye n'ibi bigo by'ubwishingizi ariko ntibitange umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam, Betty Sayinzoga n’uwa Radiant Rugenera Marc bavuga ko nta birarane bafitiye aya mavuriro, usibye inyemezabwishyu  ngo zifite ibibazo batemeranyaho.

Bimwe mu byo abaganga mu mavuriro yigenga batishimira, ni uburyo biriya bigo by'ubwishingizi bibategeka ibyo bakorera umurwayi n'ibyo batagomba kumukorera nyamara ari abanyamwuga bazi neza ibyo bakora.

Ubuyobozi bw'ihuriro ry'ibigo by'ubwishingizi mu by'ubuvuzi Dr. Blaise Uhagaze, avuga ko bandikiye Minisiteri y'ubuzima kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.

Ibi bigo 3 by'ubwishingizi birebwa niki cyemezo bifite abanyamuryango basaga ibihumbi 100,000.

Mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga agera kuri 315 yakiriye abasaga Miliyoni imwe muri 2020, ariko iki kigero kikaba cyariyongereyeho 30% byuwo mubare mu mwaka ushize wa 2021.

Inkuru irambuye

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta