Yanditswe Jan, 23 2022 20:01 PM | 19,435 Views
Bimwe mu bigo by’ubwishingizi mu by’ubuvuzi, ntibivuga rumwe n’ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda ku cyemezo cyo guhagarika kwakira abanyamuryango babyo.
Abanyamuryango basaga ibihumbi 100 nibo bashobora kugirwaho ingaruka n’icyemezo cy’ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda, cyo guhagarika kwakira abafite ubwishingizi bw’ibigo by’ubwishingizi Radiant, Sanlam na Britam.
Amavuriro yigenga ashinja ibi bigo 3 kutishyura
naho abayobozi b’ibi bigo bagahakana bivuye inyuma, ko nta mwenda batarashyura
uretse ngo inyemezabwishyu batumvikanaho.
Ni icyemezo iri
huriro rivuga ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 25 Mutarama 2022 bitwe
n’icyo ryita umwenda w’amezi atanu, riberewemo n’ibyo bigo bitatu bitanga ubwishingizi bw’ubuvuzi.
Umuyobozi w'iri huriro ry'amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr. Mugenzi Dominique Savio avuga ko iki ari icyemezo bafashe nyuma y'inama nyinshi bagiranye n'ibi bigo by'ubwishingizi ariko ntibitange umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam, Betty Sayinzoga n’uwa Radiant Rugenera Marc bavuga ko nta birarane bafitiye aya mavuriro, usibye inyemezabwishyu ngo zifite ibibazo batemeranyaho.
Bimwe mu byo abaganga mu mavuriro yigenga batishimira, ni uburyo biriya bigo by'ubwishingizi bibategeka ibyo bakorera umurwayi n'ibyo batagomba kumukorera nyamara ari abanyamwuga bazi neza ibyo bakora.
Ubuyobozi bw'ihuriro ry'ibigo by'ubwishingizi mu by'ubuvuzi Dr. Blaise Uhagaze, avuga ko bandikiye Minisiteri y'ubuzima kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.
Ibi bigo 3 by'ubwishingizi birebwa niki cyemezo bifite
abanyamuryango basaga ibihumbi 100,000.
Mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga agera kuri 315 yakiriye abasaga Miliyoni imwe muri 2020, ariko iki kigero kikaba cyariyongereyeho 30% byuwo mubare mu mwaka ushize wa 2021.
Inkuru irambuye
Bosco Kwizera
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru