Yanditswe Oct, 31 2019 18:37 PM | 17,852 Views
Mu gihe kwaguka no kuvugururwa kw’imijyi bigenda bisatira cyangwa bigasimbura inyubako n’ibikorwa bifatwa nk’umurage w’amateka, Ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda kivuga ko iterambere ry’imijyi ridakwiriye guhungabanya uyu murage. Ni mu gihe kuri uyu wa 4 isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi.
Iyamuremye Zafarani ahagaze muri Santere ya Batsinda ni mu Karere ka Gasabo aritegereza umusozi yavukiyeho mu myaka hafi 50 ishize. Ikigaragarira amaso ni inzu nyinshi, ibikorwa bitandukanye bya muntu n'ibindi avuga ko bitari bihari mbere.
Ati ''Habaga intoki n'ibiti n'imirima twahingaga ubu hari iterambere imodoka urayibona hafi ukajya mu mujyi ukagaruka mu minota 30 urumva se bidatandukanye.''
Icyo gihe muri iyo myaka Iyamuremye avuga ko Umujyi wa Kigali wari utuwe n'abantu ibihumbi 6 gusa ubu ni hafi miliyoni n'ibihumbi 500.
Imibereho mu mijyi iteye ite? Ese ababaye mu byaro bagereranya bate ubuzima bw'icyaro n'ubuzima bwo mu mijyi?
Hagenimana Théoneste ati ''Itandukaniro riri hagati y'icyaro no mu mujyi ni uko usanga mu mujyi hari ibikorwa remezo bitandukanye biba bitandukanye n’ibyo mu cyaro usanga nk'umuntu ushaka amashanyarazi mu mujyi urayahabona, imihanda myiza irahari, amazi ugasanga byegereye abantu bitandukanye no mu cyaro ari na yo mpamvu usanga abantu benshi bo mu cyaro nk'urubyiruko birukanka bajya mu mijyi ni ukwegera ibyo bikorwa remezo.''
U Rwanda rufite intego ko mu myaka iri imbere 35% by'abarutuye bazaba bari mu mijyi bavuye kuri 20% bariho kuri ubu, ibi byanashimangiwe n'Umukuru w'Igihugu ubwo yari muri Qatar mu nama yigaga ku iterambere ry'ikoranabuhanga mu mijyi.
Gutera imbere
kw'imijyi usanga ahanini binagira ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe harimo
inyubako zifatwa nk’iz’amateka ariko kubera kwaguka no kuvugurura imijyi zikaba
zasimbuzwa izigezweho. Ibi byabaye no mu mujyi wa Kigali, ariko Umuyobozi
w'ishami ry'ubushakashatsi mu kigo cy'ingoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda
Karangwa Jerome avuga ko gutera imbere kw'imijyi bidakwiriye kwangiza bimwe mu
bikorwa bifatwa nk'umurage w'amateka.
Yagize ati ‘‘Ni ikibazo kigaragara gifite ishingiro ku buryo abantu bashinzwe imitunganyirize y'umujyi batabyitondeye ngo bashyire hamwe n'abashinzwe kubungabunga umurage ibyo bintu twazabibura hatabayeho kwitonda hatabayeho gushishoza neza ngo barebe koko ngo ni iki gifite akamaro muri aka kanya ndetse kinagafite no mu gihe kizaza ku badukomokaho.''
Ubuyobozi bw'ingoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda bugaragaza kandi ko itegeko ryo mu kwezi kwa 7 tariki 22 muri 2016 rigena ibungabungwa ry'umurage ndangamuco w'ubumenyi gakondo, iryo tegeko rigaragaza neza rero ibimenyetso bikwiye kubungabungwa ari ibimenyetso bishingiye ku muco ari n'ibimenyetso bishingiye ku murage kamere.
Guverinoma y'u Rwanda ifite intego ko bitarenze mu 2020 aAbanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi kandi 80% bazaba batuye mu midugudu nk'imwe mu ngamba yo kugera kuri iyi ntego harimo kongerera imbaraga imijyi nka Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi yunganira Kigali.
Kuri uyu wa Kane isi yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi. Ni mu gihe 1/2 cy'abatuye isi bari mu mijyi, mu 2050 ngo bazaba ari 2/3.
Inkuru mu mashusho
Paul RUTIKANGA
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru