Yanditswe Jan, 02 2022 11:23 AM | 88,220 Views
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abiyita abavuzi gakondo bavuga ko bavura indwara zose nyamara bagamije gusa kwishakira amafaranga.
Bamwe mu bavuzi
gakondo, nabo bemeza ko hari abivanze mu mwuga wabo nyamara atari abavuzi.
Aba baturage bavuga ko ibi bita ubushukanyi bwambura bukorwa n’abantu bagenda bamamaza imiti mu mihanda n’ahahurira abantu benshi, ndetse bamwe bakanifashisha ibitangazamakuru babahamagarira kwivuza cyangwa gufata imiti yabo.
Aba baturage
bifuza ko inzego zibishinzwe zahagurukira iki kibazo, ibi bikorwa bigahagarara.
Uwitwa Mporanzi Theogene yagize ati "Indwara yose bavuga ko bayishobora kubera ko bashaka ifaranga, baravuga bati dufite umuti wongera igitsina, ukagenda ukabyisiga ariko ntihagire impinduka bikora."
Micomyiza Olivier we ati "Aba bantu bamamaza ku maradiyo ushobora gusanga banabeshya, baca amafaranga menshi kandi ari n’indwara ivurirwa kwa muganga, bakaguhereza imiti ikaba yanaguhitana kandi baguciye n’amafaranga menshi."
Bamwe mu bavuzi gakondo na bo bemeza ko hari abamamyi bivanze mu mwuga wabo, bagakora ibinyuranije n’amategeko.
Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko ati ‘’Ubuzima bw’umuntu ntabwo ari ubwo gukiniraho, ese ni iki kivuga ko uwo muntu wamamaza ko ari umuvuzi koko ko ariwe? ibyo ni ukubyitondera, niba ukora ibyo bintu abantu barabizi bazakugana, kuki ugombera kujya kuvuga ibivugwa n’ibitavugwa, nibo bagukeneye, niyo mpamvu nakubwiye ngo ubuvuzi butandukanye n’ibindi bicuruzwa nta n’ubwo babyita ubucuruzi.’’
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’ibiribwa n’imiti mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti FDA, Ntirenganya Lazare avuga ko uretse abagenda bamamaza ubuvuzi n’imiti gakondo mu mihanda n’ahahurira abantu benshi, hari n’abavuzi gakondo bafite aho bakorera hazwi ariko bakarenga ku mabwiriza ajyanye n’ubunyamwuga .
FDA ivuga ko guhera m'Ukwakira 2021 kugeza ubu, kimaze kwihanangiriza mu magambo no mu nyandiko amavuriro
gakondo 24 yagaragaweho kurenga ku mabwiriza
agenga ubuvuzi gakondo, kikavuga ko nibatikosora hazakurikiraho ibihano.
Jean Paul Maniraho
Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana
May 10, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga
May 10, 2024
Soma inkuru
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
May 10, 2024
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru