AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’ibyo twubatse-Perezida Kagame

Yanditswe May, 10 2024 06:09 AM | 69,943 Views



Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga ko u Rwanda ruzongera kuba igihugu kiri ku murongo cyangwa ngo kigere ku rwego kiriho.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Havard yo muri Amerika, biga mu Ishami ry’Ubucuruzi. Bari mu Rwanda muri gahunda z’urugendo shuri.

Ikiganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu cyibanze ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30, n’amasomo mu bijyanye n’ingamba z’imiyoborere n’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta wakekaga ko u Rwanda ruzongere kuzuka.

Yagize ati “Nta muntu watekerezaga ko u Rwanda ruzongera kuzamuka. Nta buryo bwo gukora ibintu bwazanywe buturutse hanze ngo tubuhabwe bwo gukurikiza. Twarabwiremeye dushingiye ku byo twari dufite.”

Yavuze ko igishimishije ari uko ibyo bikorwa byatanze umusaruro ku buryo uyu munsi igihugu kiri ku murongo, kiri gutera imbere ndetse hari icyizere ntakuka cy’iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere.

Ati "Ku bw’amahirwe biri gutanga umusaruro, turabibona. Gusa nta na rimwe uzabona buri kintu uko ucyifuza. Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’ibyo twubatse."

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Umuryango Nyarwanda wanyuze muri byinshi bibi ku buryo bukomeye, gusa yishimira ko Umuryango Nyarwanda wabikuyemo imbaraga zatumye wongera kwiyubaka.

 Yagize ati "Iki gihugu cyageze hasi ha nyuma hashoboka ku buryo nta handi hasi hari hasigaye. Nyuma twatangiye kuzamuka, kandi ubu tugomba gukomeza kuzamuka kugeza igihe tuzumva turi ahantu heza."




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)