AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

Yanditswe May, 10 2024 07:24 AM | 69,662 Views



Ibarura ry’agateganyo ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Tchad ryagaragaje ko Gen Mahamat Idriss Déby Itno wayoboraga iki gihugu mu nzibacyuho ari we watsindiye kuba perezida wacyo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’Amatora, Ahmed Bartichet muri Tchad yatangaje ko Mahamat Idriss Deby, afite amajwi 61.3 %. Ni mu gihe amajwi amaze kubarurwa arenga 50%. 

Ni amatora yabaye tariki ya 6 Gicurasi 2024, aho Minisitiri w’Intebe Succes Masra wari mu bahanganye na Gen Déby Itno, yagize amajwi 18, 53%. 

Gen Déby yagiye ku butegetsi muri Mata 2021, nyuma y’iraswa ry’umubyeyi we, Maréchal Idris Déby Itno, wari umaze imyaka 31 ku butegetsi bwa Tchad.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

PSD yatanze urutonde rw’abakandida bazayihagaraira mu matora y’Abade

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I