Yanditswe May, 10 2024 15:31 PM | 235,451 Views
Abaturiye n'abakoresha umuhanda Musanze-Kigali cyane cyane mu gace cy’ahazwi nka Buranga batewe impungenge n'inkangu zikomeje kuwototera ku buryo zishobora kuwusenya.
Uyu muhanda w’amakorosi mu gace kazwi nka Buranga, kagizwe n'imisozi ihanamye kareshya n'ibirometero birindwi.
Ni ahantu hakunze kuba inkangu ziriduka zigafunga uduce tumwe na tumwe tw’uyu muhanda.
Kuri ubu igihangayikishije muri aka gace ni uko inkangu zimaze kuwusatira cyane mu gice cyo munsi yawo bikaba biteye impungenge abawuturiye.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke buvuga ko iki kibazo bwamaze kukigeza kku Kigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) kandi ko cyamaze no kuhasura.
Icyakora uyu Muyobozi ahumuriza abawukoresha ko mu gihe byagaragara ko wangiritse cyane ngo hakwifashishwa umuhanda mushya wa kaburimbo Base-Kamubuga-Buranga umaze kuzura.
Uwimana Emmanuel
Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)
Apr 22, 2024
Soma inkuru