AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mata 2024

Yanditswe May, 10 2024 06:34 AM | 69,855 Views



Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y’ukwezi kwa Werurwe na Mata 2024, muri Shampiyona y’u Rwanda bagiye kongera gushimirwa binyuze mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA n’abafatanyabikorwa baryo.

Abahatanira ibi bihembo ngarukakwezi kuri iyi nshuro barimo abatoza, abakina ari ba rutahizamu, abakina hagati, abakina inyuma ari ba myugariro ndetse n’abarinda izamu.

Abahatanira igihembo cy’umutoza mwiza muri Werurwe na Mata 2024, barimo Thierry Froger wa APR FC, Julien Mette wa Rayon Sports, Guy Bukasa wa AS Kigali na Imama Amapakabo wa Etoile de L'est.

Abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Werurwe na Mata 2024, barimo Gabriel Godspower wa Etoile De L'est, Arsene Tuyisenge wa Rayon Sports, Gedeon Bendeka wa Etincelles FC na Hakim Hamiss wa Gasogi United.

Abazatsindira ibihembo batorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwagenwe na FERWAFA aho biteganyijwe ko amatora azarangira tariki 15 Gicurasi 2024.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

PSD yatanze urutonde rw’abakandida bazayihagaraira mu matora y’Abade

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I