Yanditswe Jul, 12 2021 17:22 PM | 47,721 Views
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima hirya no hino mu
gihugu, bavuze ko hari bamwe babahisha ko barwaye covid19 bikabaviramo
kuyanduza abandi ndetse hakaba n’ababivuga bamaze kurembera mu ngo bakeneye
kujyanwa kwa muganga.
Ni imyitwarire abaturage basanga yakoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.
Uko imibare y'ubwandu bushya bwa Covid 19 yiyongera ni ko n’abayirwaye bavurirwa mu ngo biyongera, ndetse bamwe muri bo bakaharembera.
Gusa hari n’abarenga ku mabwiriza baba basabwe gukurikiza mu gihe bakurikiranwa barwariye mu ngo, cyangwa ntibemere ubufasha bahabwa n'abajyanama b’ubuzima.
Kuba hari iyi imyitwarire idakwiye, ni ibintu byemezwa na bamwe mu bajyanama b’ubuzima bakurikirana abarwayi umunsi ku wundi.
Uwineza Gloriose yagize ati “Hari igihe umuturanyi we abona afite ibimenyetso ndetse ukajya ubona umuntu akoresha bya bintu bavuga byo kunywa ibitunguru, indimu na za tangawizi, umuturanyi akatubwira ko amukeka tukagenda tukamwibariza amakuru y’ukuri tugasanga yararwaye arabimenya arabiduhisha.”
Nikuze Hadidja nawe w’umujyanama w'ubuzima ati “Imyumvire y'abantu iratandukanye hari uwo wabibwira, ari nka hano ku Kacyiru yajya gutaha agakatira ahandi nka Nyamirambo ku Muhima n’ahandi, sinzi ubanza aba adashaka gupfa wenyine, uwo aba afite imyumvire nk’iya wa wundi uhamagara ushaka kumubaza amakuru akagusubiza akubwira nabi ngo meze neza nyine urabikoraho iki se?.”
Abajyanama b’ubuzima bagaragaza kandi ko aba barwara covid19 bakabihisha, babitabaza ari uko barembye bakeneye kugezwa ku bigo bivurirwamo abazahajwe n’icyi cyorezo.
Ubusanzwe umubare munini w'abakurikiranirwa mu rugo barwaye Covid19, bambikwa amasaha yabigenewe atuma aho aherereye hamenyekana gusa muri ibi bihe hari abo usanga batarayahawe ariko bagasabwa kuguma mu ngo zabo no kwiheza mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko waba warahawe iyi saha cyangwa utarayihawe urwaye Covid19, uwajya kwanduza abandi ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Ati “Icya mbere ariya masaha ntavura kandi ntarinda umuntu, rero kwitwaza iriya saha ngo nuko utayambaye ukanga kuguma iwawe mu rugo ukajya kwanduza abandi ni ukurenga ku mabwiriza ndetse bikuviramo kurenga ku mategeko bityo ukabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Inzego z'ubuzima zivuga ko gukurikiranira abarwayi mu ngo zabo ari gahunda yatanze umusaruro ufatika mu guhangana n’iki cyorezo, ariko zigashimangira ko bisaba abarwayi kwiyumvamo inshingano zo kwirinda kwanduza abandi.
Fiston Felix Habineza
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru