AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bemeje ko hari abahisha ko barwaye covid19 bakanduza abandi

Yanditswe Jul, 12 2021 17:22 PM | 47,721 Views



Bamwe mu bajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu, bavuze ko hari bamwe babahisha ko barwaye covid19 bikabaviramo kuyanduza abandi ndetse hakaba n’ababivuga bamaze kurembera mu ngo bakeneye kujyanwa kwa muganga.

Ni imyitwarire abaturage basanga yakoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Uko imibare y'ubwandu bushya bwa Covid 19 yiyongera ni ko n’abayirwaye bavurirwa mu ngo biyongera, ndetse bamwe muri bo bakaharembera.

Gusa hari n’abarenga ku mabwiriza baba basabwe gukurikiza mu gihe bakurikiranwa barwariye mu ngo, cyangwa ntibemere ubufasha bahabwa n'abajyanama b’ubuzima.

Kuba hari iyi imyitwarire idakwiye, ni ibintu byemezwa na bamwe mu bajyanama b’ubuzima bakurikirana abarwayi umunsi ku wundi.

Uwineza Gloriose yagize ati “Hari igihe umuturanyi we abona afite ibimenyetso ndetse ukajya ubona umuntu akoresha bya bintu bavuga byo kunywa ibitunguru, indimu na za tangawizi, umuturanyi akatubwira ko amukeka tukagenda tukamwibariza amakuru y’ukuri tugasanga yararwaye arabimenya arabiduhisha.”

Nikuze Hadidja nawe w’umujyanama w'ubuzima ati “Imyumvire y'abantu iratandukanye hari uwo wabibwira, ari nka hano ku Kacyiru yajya gutaha agakatira ahandi nka Nyamirambo ku Muhima n’ahandi, sinzi ubanza aba adashaka gupfa wenyine, uwo aba afite imyumvire nk’iya wa wundi uhamagara ushaka kumubaza amakuru akagusubiza akubwira nabi ngo meze neza nyine urabikoraho iki se?.”

Abajyanama b’ubuzima bagaragaza kandi ko aba barwara covid19 bakabihisha, babitabaza ari uko barembye bakeneye kugezwa ku bigo bivurirwamo abazahajwe n’icyi cyorezo.

Ubusanzwe umubare munini w'abakurikiranirwa mu rugo barwaye Covid19, bambikwa amasaha yabigenewe atuma aho aherereye hamenyekana gusa muri ibi bihe hari abo usanga batarayahawe ariko bagasabwa kuguma mu ngo zabo no kwiheza mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko waba warahawe iyi saha cyangwa utarayihawe urwaye Covid19, uwajya kwanduza abandi ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ati “Icya mbere ariya masaha ntavura kandi ntarinda umuntu, rero kwitwaza iriya saha ngo nuko utayambaye ukanga kuguma iwawe mu rugo ukajya kwanduza abandi ni ukurenga ku mabwiriza ndetse bikuviramo kurenga ku mategeko bityo ukabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

Inzego z'ubuzima zivuga ko  gukurikiranira abarwayi mu ngo zabo ari gahunda yatanze umusaruro ufatika mu guhangana n’iki cyorezo, ariko zigashimangira ko bisaba abarwayi kwiyumvamo inshingano zo kwirinda kwanduza abandi.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta