Yanditswe May, 28 2021 14:06 PM | 62,024 Views
Abasesengura ibya politike y'u Rwanda n'Ubufaransa
muri iki gihe, bemeza ko kugirango uyu mubano mwiza urimo kubakwa hagati y'ibi
bihugu byombi urambe, bisaba ko iyi politike yakomeza gushyigikirwa n'inzego
zose.
Bavuga ko iyi politike ikwiye kubakwa ku buryo n'abandi bazakomereza kubakira kuri uyu mubano na nyuma ya Perezida Emmanuel Macron.
Benshi mu basesenguzi haba mu butabera, ubukungu ndetse n'imibanire y'ibihugu, bose bemeza ko ibyo politike yishe bishobora gukosorwa na politike ubwayo.
Impuguke mu birebana no gukemura amakimbirane akaba n'umuyobozi w'agateganyo w'ikigo gishinzwe kuyakemura Dr.Aggee Shyaka, avuga ko Perezida Macron arimo gutera intambwe yisumbuye cyane kuyo mugenzi we Nicolas Sarkozy yari yarateye, nubwo hagati yabo bombi haciyemo Perezida Hollande utarabyitwayeho neza.
Yagize ati “Sarkozy ubwo yazaga mu Rwanda yavuze ko Ubufarasna bwibeshye ntibasobanukirwa ibyarimo kuba mu Rwanda, byumvikanisha ko yateye intambwe yicisha bugufi, uyu munsi noneho baravuga ko Ubufaransa bwemera uruhara rwagize mu mateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni intambwe ikomeye Macron yateye.”
Umunyamategeko Alloys Mutabingwa, wahagarariye u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda rw'i Arusha, na we asanga uyu mubano ubwawo ari intambwe mu nzira y'ubutabera.
Mutabingwa avuga ko hadakwiye kuzagira uza ngo asubize inyuma ibikorwa byari byaratangiwe na Macron.
Abasesengura ibirebana n'ubukungu nabo bemeza ko iyi ntambwe itewe mu mibanire y'Ubufaransa n'u Rwanda, ari intambwe itegerejweho byinshi mu bukungu.
Kugeza ubu u Rwanda rwoherezaga imboga, imbuto,
ikawa n'ibindi bikomoka ku buhinzi bitandukanye, ndetse Ubufaransa bukohereza
mu Rwanda imiti inyuranye, ibikoresho by'inganda, ibikoresho by'ikoranabuhanga
n'ibindi byinshi.
Mu bindi harimo ubufatanye mu burezi, ubuzima gusa byose byatangiye kugenda biguruntege kugeza ubwo ikigero cy'ubuhahirane cyagabanutse mu buryo bugaragara.
Ibi akaba aribyo benshi bitezeho kubona ubuhahirane hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa buzamuka ku kigero gishimishije.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru