Yanditswe Jan, 07 2020 09:25 AM | 2,414 Views
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) barihirwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) baravuga ko bamaze umwaka batabona amafaranga yo kubatunga azwi nka buruse.
Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko iki ari ikibazo cyaturutse ku buyobozi bw'abanyeshuri butagiye butangira ku gihe amakuru asabwa. Gusa ubuyobozi bw’abanyeshuri bwo bukabitera utwatsi.
Uwitonze Salome na Ndayishimiye Jean D’amour ni abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry'ubukerarugendo n'amahoteri, basanzwe ari abagenerwabikorwa bishyurirwa ishuri na FARG.
Hamwe na bagenzi 120 bigana muri UTB bavuga ko hashize umwaka wose nta nkunga bahabwa ibafasha mu myigire yabo, ibintu bemeza ko bikomeje gutuma babaho nabi.
Aba banyeshuri basobanura ko izi ngaruka zose ziterwa n’uko umuryango wabo bahuriramo nk’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG warangaye ntubashe gukorana bya hafi n’iki kigega.
Gildas Ngaruyingabo umuyobozi w'umuryango uhuza abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG muri Kaminuza ya UTB atunga agatoki ikigega cya FARG gutinda kwita ku kibazo cyabo n’ubwo ngo bari batangiye ku gihe ibyangombwa byose bisanzwe bikenerwa ngo bahabwe amafaranga yabo.
Ikigega cya FARG ntikerura ngo cyemere amakosa gishinjwa ariko cyamera ko habayeho ikibazo cyo kudahanahana amakuru akenewe kandi ku gihe.
Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse batishoboye FARG kuva mu mu mwaka wa 1998 kigiyeho abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 ni bo bamaze kwishyurirwa kwiga amashuri yisumbuye batanzweho miriyari 84 mu mafaranga y'u Rwanda ,mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe agera kuri miliyari hafi 90.
Danton GASIGWA
Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana
May 10, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga
May 10, 2024
Soma inkuru
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
May 10, 2024
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru