AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage – Soma inkuru...
  • Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana – Soma inkuru...

Abanyeshuri barihirwa na FARG 120 biga muri UTB bamaze umwaka nta buruse babona

Yanditswe Jan, 07 2020 09:25 AM | 2,414 Views



Bamwe mu banyeshuri biga muri  Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) barihirwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) baravuga ko bamaze umwaka batabona amafaranga yo kubatunga azwi nka buruse.

Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko iki ari ikibazo cyaturutse ku buyobozi bw'abanyeshuri butagiye butangira ku gihe  amakuru asabwa. Gusa ubuyobozi bw’abanyeshuri bwo bukabitera utwatsi.

Uwitonze Salome na Ndayishimiye Jean D’amour  ni abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry'ubukerarugendo n'amahoteri, basanzwe ari abagenerwabikorwa bishyurirwa ishuri na FARG.

Hamwe na bagenzi 120 bigana muri UTB bavuga ko hashize umwaka wose nta nkunga bahabwa ibafasha mu myigire yabo, ibintu bemeza ko bikomeje gutuma babaho nabi.

Aba banyeshuri basobanura ko izi ngaruka zose ziterwa n’uko umuryango wabo bahuriramo nk’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG warangaye ntubashe gukorana bya hafi n’iki kigega.

Gildas Ngaruyingabo umuyobozi w'umuryango uhuza abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG muri Kaminuza ya UTB atunga agatoki ikigega cya FARG gutinda kwita ku kibazo cyabo n’ubwo ngo bari batangiye ku gihe ibyangombwa byose bisanzwe bikenerwa ngo bahabwe amafaranga yabo.

Ikigega cya FARG ntikerura ngo cyemere amakosa gishinjwa ariko cyamera ko habayeho ikibazo cyo kudahanahana amakuru akenewe kandi ku gihe.

Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse batishoboye FARG kuva mu mu mwaka wa 1998 kigiyeho abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 ni bo bamaze kwishyurirwa kwiga amashuri yisumbuye batanzweho miriyari 84 mu mafaranga y'u Rwanda ,mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe agera kuri miliyari hafi 90.


Danton GASIGWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimima

Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mat

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’iby

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amasomo ku binyabiziga kwirinda

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g