Yanditswe Feb, 26 2018 17:25 PM | 6,879 Views
Minisitiri w'intebe Dr.Edouard Ngirente avuga ko kuva mu Rwanda hajyaho icyerekezo 2020 icyizere cyo kubaho cyiyongereyeho imyaka 17 naho umubare w'abari mu nsi y'umurongo w'ubukene ugabanukaho 21%.
Kuva cyajyaho mu 2000, icyerekezo 2020 cyaramamaye cyane mu
Rwanda no mu mahanga. Hari abafataga ibikubiye muri iki cyerekezo nko
kwigerezaho ariko ibyatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr.Edouard Ngirente mu mwiherero wa 15 w'abayobizi bigaragaza
akazi kamaze gukorwa nyuma y'imyaka isaga gato18.
Minisitirii w'intebe avuga ko ku ntego 52 zigize iki cyerekezo zigera kuri 15 zamaze kugerwaho 100% mu gihe 6 ziri hasi ya 50% naho izisigaye zikaba ziri ku gipimo kiri hagati ya 50 na 75%.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari inzego zitaragera ku bipimo
byateganyijwe mu cyekerezo 2020. Muri zo harimo nk' urwego rwa serivisi
rukiyongera ku 10% aho kuba 13%, inganda kuri 6% mu cyimbo cya 14% ndetse no
kuganya bicanwa bikomoka ku biti bikiri kuri 83% aho kuba 50% nkuko
biteganyijwe mu cyekerekezo 2020 hamwe n'ibyiherezwa mu mahanga bitagera ku
rugero rw' ubwiyongere rwa 28% buri mwaka.
Mu mwiherero wabanjirije uyu, hari hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uburyo buzatuma ibitagerwaho mu cyerekezo 2020 bigerwaho bikaba byitezwe ko umwiherero wa 15 uzafatirwamo ingamba zizatuma u Rwanda rwubakira ku masomo rwakuye mu byerekezo byabanje mu ishyirwa mu bikorwa ry'ikerekezo 2020 ndetse na gahunda y'igihugu igamije kwihutisha iterambere.
Ibitekerezo byashingiweho mu gutegura icyerekezo 2020 bikomoka mu biganiro byahurije Abanyarwanda b'ingeri zinyuranye mu Ngoro y'Umukuru w' igihugu muri Village Urugwiro.
Ni icyerekezo gifite ibipimo bihambaye, bishimangira kubaka igihugu gishoboye kdi cyubakira iterambere rirambye ku miyoborere itagira umunyarwanda isiga inyuma.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
4 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
5 hours
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru