Yanditswe Dec, 04 2018 23:33 PM | 37,027 Views
Komisiyo y’imibereho
y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena Iratangaza ko n’ubwo hari
intambwe ishimishije yatewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho
zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayiumbuye, ngo hari bimwe mu bibazo
bishingiye ku ngengo y’imari idahagije n’igenamigambi rinoze kugira iyo gahunda izarusheho kugenda neza.
Muri raporo komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena yashyikirije inteko rusange ya Sena, hari ibyo komisiyo yasuzumye ubwo yasuraga ibigo by'amashuri mu turere 13 hirya no hino mu gihugu. Mu byo iyo komisiyo yashimye ni intambwe yatewe mu banyeshuri mu gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayiumbuye,iterambere ry'ururimi rw'icyongereza n'ibindi. Gusa, ngo haracyari ikibazo cy'ibikoresho bike birimo na za mudasobwa ndetse na murandasi idahagije, amafaranga atinda kugera ku bigo by'amashuri n'ibindi n'uko bisobanurwa na perezida w'iyo Komisiyo Hon Niyongana Galican. Ati, "Haracyari ikibazo cya Internet, ku buryo no kubona ibitabo ntacyo byaba bimaze iki kibazo kidakemutse. Ku kibazo cya mudasobwa hari ikibazo cy'uko zimwe zipfa ntizisanwe, ikibazo cy'amafaranga y'ishuri atinda, n'ayo kugaburira abanyeshuri biba ngombwa ku bajya kwikopesha ugasanga nayo aratinda. Ibyo kubaka inzego zituma urwego rw'uburezi rukomeye ni ikibazo.''
Abandi basenateri bari muri iyo nteko rusange bavuga ko hari ibindi bibazo bikwiye kwitabwaho kugira ngo gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayiumbuye zigende neza. Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene yagize ati, ''Ku bijyanye n'uburezi mu mashuri y'incuke niko igihugu cyacu gisa n'ikidahagaze neza, kandi amashuri y'incuke amenshi aracyari mu biganza by'ababyeyi n'abikorera, abayajyamo hirya no hino mu cyaro ni bake kubera ubushobozi buke bw'ababyeyi. Iyo nteganyanyigisho ni iki yateganyije mu gukemura iki kibazo?''
Imibare Sena ikesha
inzego z'uburezi, igaragaza ko ku bijyanye n'ikoranabuhanga, amashuri abanza
1523/1575 yahawe mudasobwa imwe ku mwana. Naho amashuri yisumbuye ya leta
n'afashwa na leta bw'amasezerano, agera kuri 707 ahabwa mudasobwa.
Inteko rusange ya sena yasabye ko guverinoma yategura mu gihe cy'amezi 6 gahunda y'ibikorwa bishingiye ku cyegeranyo cy'ibibazo biri mu mashuri yose. Imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko kandi nibwo yasoje igihembwe bya mbere gisanzwe.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
5 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru