Yanditswe Jan, 15 2018 14:32 PM | 4,020 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida w’U Bufaransa Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda. Nicolas Sarkozy yasobanuriwe kandi amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa, hagati y’umwaka w’2007 kugeza muri Gicurasi 2012, yavuze ko ashimishijwe no kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini kuko igihe yari Perezida w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010.
Nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, Nicolas Sarkozy n’itsinda ayoboye ririmo Cyrille Bolloré, umuyobozi mukuru wa kompanyi mpuzamahanga y’ubwikorezi Bolloré, baganiriye n’abayobozi b’ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB.
Basobanuriwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, harimo ayo mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, gutwara abantu n’ibintu, ndetse no mu rwego rwa muzika.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Clare Akamanzi, yabwiye Sarkozy ko u Rwanda ari igihugu cyafunguye amarembo ku bucuruzi, agaragaza ko u Rwanda ruhora rwiteguye gufatanya n’abashoramari.
Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda niwe mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru