Yanditswe Dec, 08 2017 16:54 PM | 4,882 Views
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente arasaba urubyiruko gufata iya
mbere mu bikorwa byose byo guhashya ruswa kugira ngo U Rwanda rube igihugu
kizira ruswa. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu, ubwo yasozaga icyumweru
cyahariwe kurwanya ruswa ari nabwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya
ruswa.
U Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa, aho icyegeranyo kigaragaza uburyo ruswa irwanywa muri Afurika y'Uburasirazuba (EABI) cyo muri 2017 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa.
Nubwo hari intambwe yatewe ariko, haracyari inzego zinyuranye zikirangwamo ruswa, ndetse n'abaturage bakaba nta bushake buhagije bafite mu gutanga amakuru kuri ruswa, aho icyegeranyo cyakozwe na TI-Rwanda cyagaragaje ko muri 2016, abaturage bangana na 15,4% aribo bafite ubwo bushake, bavuye kuri 19% muri 2011.
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uruhare rwa buri wese kugira ngo tugere ku gihugu kizira ruswa rukenewe, by'umwihariko asaba urubyiruko gufata iya mbere.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
4 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
5 hours
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru