AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Dr. Ngirente yasabye urubyiruko kurwanya ruswa

Yanditswe Dec, 08 2017 16:54 PM | 4,882 Views



Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu bikorwa byose byo guhashya ruswa kugira ngo U Rwanda rube igihugu kizira ruswa. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu, ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ari nabwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya ruswa.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa, aho icyegeranyo kigaragaza uburyo ruswa irwanywa muri Afurika y'Uburasirazuba (EABI) cyo muri 2017 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa. 

Nubwo hari intambwe yatewe ariko, haracyari inzego zinyuranye zikirangwamo ruswa, ndetse n'abaturage bakaba nta bushake buhagije bafite mu gutanga amakuru kuri ruswa, aho icyegeranyo cyakozwe na TI-Rwanda cyagaragaje ko muri 2016, abaturage bangana na 15,4% aribo bafite ubwo bushake, bavuye kuri 19% muri 2011.

Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uruhare rwa buri wese kugira ngo tugere ku gihugu kizira ruswa rukenewe, by'umwihariko asaba urubyiruko gufata iya mbere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta