AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Hagiye gutangira urwego ruhuriza hamwe inyandiko mu buryo bw'ikoranabuhanga

Yanditswe Oct, 31 2017 15:48 PM | 2,968 Views



Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Phillibert Nsengimana aratangaza ko gushyingura inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha abazikeneye kuzibona ku gihe kandi mu buryo bworoshye.

Mu rwego rwo gushyira mu bikor/wa gahunda y'igihugu y'ishyinguranyandiko yatangiye mu mwaka wa 2012, minisiteri zose n'ibindi bigo bya leta birenga 100, byatangiye gukoresha uburyo buzwi nk'IMBONI, bwo kubika inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse ubifitiye uburenganzira akayibona atavuye aho ari kandi ku gihe yifuza.

Hari kandi inzego zimwe na zimwe zifite uburyo bwihariye bwo kubika inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, bitewe n'ibyo zikora, zirimo uburyo bwo kubika inyandiko za GACACA, amakuru yerekeye abinjira n'abasohoka n'amakuru yerekeye imikoreshereze y'imari ya leta. N'ubwo hari intambwe imaze guterwa muri uru rwego ariko, mu ngendo komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, uburenganzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage yasuye zimwe mu nshinguranyandiko isanga hakiri ibibazo. Nibyo senateri Niyongana Gallican, perezida w'iyi komisiyo agarukaho. Ati, "Hari igihe zabaga ari nk'umwanda usanga no kuzibika zibitse ahantu mu buryo bwo kuzivanaho, zirunze ahantu, zuzuye umukungugu, ndetse zishobora no kwangirirka. Icyo ngicyo ubona abantu bose bamaze kumva ko inyandiko ari umutungo ukwiriye gusigasirwa. Ariko noneho, inyandiko ntabwo akamaro kazo ari ukuba zibitse gusa. Ubundi akamaro k'inyandiko ni ibizirimo kuba bizwi, abantu banabibona banabikoresha. Ariko hari inyandiko nyinshi cyane, yego zibitse, ariko zitabitse muri bwa buryo bw'ubunyamwuga bwo kuvuga ngo ibikubiye muri ziriya nyandiko turabizi, turabikoresha, n'undi wabikenera yaza tukabimushyikiriza."

Minisitiri w'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, avuga ko uko systeme y'IMBONI izakomeza kubakwa no gukoreshwa n'inzego zinyuranye, ari nako kubona amakuru hifashishijwe ishyinguranyandiko bizoroha, kuko hari urwego rushinzwe guhuriza hamwe izo nyandiko. Yagize ati, "Hari ububiko buhuriweho, muri data center inyandiko iba irimo, ufite urufunguzo bwo kugera aho inyandiko ibitswe we ashobora kuba yayigeraho. Ibyo biratanga ikizere ko amakuru yacu abitswe, cyane cyane aho iriye systeme itangiriye gukoreshwa n'abayifite, kuko ntabwo ari bose bayikoresha, kandi ntabwo yakoreshejwe igihe cyose. Tugomba gukomeza gutekereza, n'abatarayikoresha bayokoresha gute, cyangwa se ibyakozwe mbere y'uko ijyaho bizagenda gute, bizahuzwa gute? Hakaba rero haragiyeho ikigo cya leta cyitwa RALSA gishinzwe ibyo byose kubihuza."

Minisitiri w'ikoranabuhanga kandi avuga ko harimo gushakwa uburyo iyo systeme yakomeza kuvugururwa, ku buryo itinjizwamo ibiri ku mpapuro, ahubwo hakifashishwa kwandika no gushyira umukono ku nyandiko mu buryo bw'ikoranabuhanga, kugira ngo guhererekanya inyandiko mu ntoki bigabanuke.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta