Yanditswe Jan, 24 2024 14:37 PM | 37,918 Views
Urubyiruko rwitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano rwagaragaje
ko rwiteguye kubaka u Rwanda rutajegajega, rushingiye ku kuba rwaraharuriwe
inzira n’ubuyobozi bwiza bwubatse igihugu kizira ivangura n’amacakubiri.
Rwabikomojeho mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kugena ahazaza h’igihugu, batanze mu gusoza iyi nama y’iminsi ibiri yabaga ku nshuro ya 19.
Umushyikirano wabaye ku wa 23-24 Mutarama 2024 wagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Urubyiruko rwatanze ibitekerezo rwagaragaje ko nubwo rwakuriye mu buzima bugoye ariko rwashoboye kwishakamo ibisubizo no kwiteza imbere.
Ikiganiro rwahuriyemo cyatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima; Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard; Rwiyemezamirimo akaba n’umwe mu bashinze Ikigo Vuba Vuba, Albert Munyabugingo; Umuyobozi akaba n’Uwashinze Ikigo Muhisimbi – Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana n’Umuyobozi w’Ikigo Bridge to Rwanda, Chaste Niwe.
Emmanuel Harerimana ukora akazi ko gutembereza ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yavuze gukurira mu gihugu giha amahirwe Abanyarwanda bose ndetse n’urubyiruko by’umwihariko ari byo byatumye ashinga umuryango ufasha abana b’abakobwa babayeho mu buzima bugoye nyuma yo guterwa inda bakiri bato.
Mu buhamya bwe avuga ko yatekereje gushinga uwo muryango nk’inyiturano ku gihugu cyamuhaye amahirwe.
Ati “Aho nakuye ubushake ni amahirwe nahawe n’igihugu cyanjye. Muri gahunda y’uburezi budaheza, kwiga byari inzozi. Nagize amahirwe yo kwiga, niga ayisumbuye ndetse na kaminuza.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, avuga ko hari indangagaciro urubyiruko ruvoma mu buyobozi zizarufasha mu mikorere myiza y’ahazaza.
Ati “Urubyiruko mugatumirwa mu nama mutari kuzatumirwamo, ubu ni ubuyobozi bwacu. Iki ni ikimenyetso cy’ubuyobozi. Ibyabaye muri iyi myaka 30 ishize, ni ikimenyetso cy’uko mu Rwanda byose bishoboka igihe ugifite umwuka w’abazima.”
Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ndetse u Rwanda rubohowe, urubyiruko rweretswe ko ari rwo rufite mu biganza ahazaza h’igihugu.
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko icyifuzo cy’urubyiruko ari ukuba urungano ruzahagarika uruhererekane rw’ubukene mu Rwanda.
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
5 hours
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
May 08, 2024
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
May 08, 2024
Soma inkuru