AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Urubyiruko ruremeza ko gahunda ya Guma mu rugo itarupfiriye ubusa

Yanditswe Apr, 28 2020 15:39 PM | 40,522 Views



Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iravuga ko kugeza ubu ikomeje kwakira imishinga y’urubyiruko bakomeje kuyigezaho muri hakomeje gahunda ya Guma murugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Urubyiruko bo bagaragaza ko gahunda ya guma mu rugo batayipfusha ubusa kuko uyu mwanya bawukoresha mu guhanga imishinga izarufasha mu bihe biri imbere.

Isimbi Kmanda Promesse ni mukobwa w'imyaka 24 utuye mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo, ni umunyeshuri muri kaminuza akabifatanya no gukora umwuga wo gufotora. 

Gusa muri iki gihe cyo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19 yahisemo kwiga imyuga itandukanye irimo kudoda imyenda abyigishijwe n'umubyeyi we.

Isimbi avuga ko kuguma mu rugo abibonamo amahirwe yo kumenya ibintu bitandukanye bizamufasha mu bihe biri imbere.

Yagize ati "Urukundo mfitiye ibijyanye no gufotora mba numva ari byo nzakora, nkaba nashinga kompanyi yanjye ifotora ariko mbaye nzi n'ibi byamfasha no gushinga n'iyo atoriye nabi mbizi neza nkabyigisha abandi bikabazamura, noneho iyo atoriye ikazajya inyinjiriza. Ntabwo uyu munsi tureba ikintu kimwe iyo uzi byinshi birafasha."

Kuba Isimbi Kamanda Promesse ashishikazwa no gukora imirimo y'ubukorikori muri iki gihe bitera akanyamuneza umubyeyi we Mujawase Jean D'Arc.

Ati "Mbanza kumwigisha gupedara kuko iyo upedara urushinge rukisubiza inyuma ruraturika, ubwo rero ugomba kumwigisha kugira ngo abimenye urushinge rugende mu cyerekezo kimwe rudasubira inyuma, amaze kumenya gupedara ntangira kumwigisha gupika hari n'utundi dupfukamunwa yadoze ariko tubi kubera ko atari yakabimenye ariko nkamwereka arabimenya ejo yakoze akantu keza cyane, rero ibintu byose arabishaka kubyiga kandi ni ibintu byiza cyane."

Ku rundi ruhande umusore w'imyaka 21 Mfuranzima Fred uba mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ashishikajwe no kwandika ibitabo.

Uyu amaze kumurika ibitabo 2 ariko kuva aho gahunda ya guma mu rugo itangiriye arimo gutunganya ibitabo 3 icyarimwe, birimo igitabo yise A speech Demanding Future, igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi  yise Urwandiko ruvuye ku gasozi Bututsi ndetse n'igitabo kizaba kigizwe n'imivugo, ni  ibitabo avuga ko azasohora gahunda ya guma mu rugo irangiye.

Yagize ati "Ntabwo nandika gusa hari n'ibindi, hari perfomance nkora ni ugufata umwanya noneho nkabikarishya nkabishyira ku rwego rwo hejuru, ikindi ni ugukora umushinga neza, urabona twe ukuntu dukora turandika tugategereza ko ibitabo bizasohorwa n'inzu y'ibitabo njye rero ndandika ibintu byinshi kugira ngo inzu y'ibitabo izabone aho ihera nidusubira mu buzima busanzwe."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Irubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko gahunda yatangijwe n'iyi minisiteri yiswe Guma mu rugo Youth Challenge igamije ko urubyiruko rugaragaza ibikorwa n'ibitekerezo bitanga ibisubizo mu gihe kirambye.

Yagize ati "Hari ibitekerezo umuntu atanga bikaba birangiranye n'icyo yashakaga gukora, niba umuntu yerekanye ko arimo gukora siporo biradufasha umuntu akamenya ko yakorera siporo mu rugo, ariko niba umuntu yavuze ko arimo gukora ubucukumbuzi ku mateka arimo kuganira n'abasaza mu rugo barambwira u Rwanda ntari narigeze mbona umwanya wo kumenya akavuga ati ndashaka kwandikamo igitabo icyo ni ikintu azakomeza gushyigikirwamo kibaye ari igitekerezo cyiza, nitumara kwegeranya ibitekerezo tuzamenya ibyo abantu batekereje byarangiranye na covid19 ariko ibyo abantu bazaba baratekereje bikomeza bitewe n'ubushobozi bafite n'ubwo babura byanze bikunze Minisiteri izareba uko yabibyaza umusaruro."

Urubyiruko rubarirwa mu 1000 ni rwo rumaze kugaragaza ibitekerezo byarwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere

NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kur

Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobo

Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye U

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 5