AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi

Yanditswe Apr, 23 2024 21:18 PM | 216,010 Views



Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB kivuga ko kuva mu mwaka wa 2017 ibyoherejwe hanze bituruka ku ndabo, imboga n’imbuto byavuye kuri toni 40 bigera kuri toni 1000 ku kwezi.

Bella Flowers, ikigo gihinga indabo kikanazicuruza ku isoko ryo mu Rwanda n’iryo hanze kuva mu mwaka wa 2016, ubuso bahingwa bumaze kugera kuri hegitari 53 buvuye kuri hegitari 20.

Umuyobozi w’iki kigo, Kagabo Patrick Rubega avuga ko amasoko kibona agenda yaguka bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rikomeje gukunda ibicuruzwa byabo.

Rmadhan Abdul nawe amaze imyaka 2 atangiye kohereza hanze imboga n’imbuto, ashimangira ko akurikije ibyo isoko mpuzamahanga rikeneye ngo bisaba ko abahinzi bo mu Rwanda bashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Imibare ya NAEB yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ku isoko mpuzamahanga hoherejweyo imboga n’imbuto zinjije miliyoni 36 z’amadolari, muri 2022/2023 hoherezwa imbogan’imbuto zifite agaciro ka miliyoni 56 z’amadolari naho kuva mu kwezi kwa 7 kwa 2023 kugeza mu kwezi ka 2 kwa 2024, hari hamaze koherezwa imboga n’imbuto bifite agaciro ka miliyoni 46 z’amadolari. 

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, imbuto, imboga n’indabo byoherezwa hanze byavuye kuri toni 40 bigera kuri toni 1000 ku kwezi. 

Janet Basiima ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha no guhanga udushya mu byoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi, ashimangira ko abohereza hanze ibi bicuruzwa bakomeza kwiyongera.

Kuva mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize kugeza mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka wa 2024, i Doha muri Qatar habereye imurikagurisha mpuzamahanga ryanitabiriwe n’ibigo bigera muri 15 byo mu Rwanda.

NAEB ivuga ko iyi nayo ari indi nyungu ikomeye yo kwagura amasoko mpuzamahanga yakira umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.



Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2