AGEZWEHO

  • Rusizi: Imiryango 100 yimuwe ahashobora gushyira ubuzima bw’abayigize mu kaga – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bakuye isomo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi – Soma inkuru...

Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa

Yanditswe Apr, 23 2024 17:13 PM | 91,537 Views



Mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Rusizi ubu harakoreramo inganda 2 gusa, abafite ubutaka butubatswe muri iki cyanya bavuga ko bazitiwe n’uko Leta itashyizemo ibikorwaremezo nk’imihanda byagombaga kujyamo, abandi bavuga ko bagowe no kubona ibyangombwa byo kubaka. 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome yasuye iki cyanya, avuga ko Minisiteri ayoboye igiye kwihutisha ibyo igomba gukora, hanyuma abadashaka kubaka ibibanza bahawe nabo hakarebwa icyo amategeko ateganya birimo no kwamburwa ubwo butaka.

Igice kinini cy’ubutaka bw’icyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Rusizi nta nyubako n’imwe irimo, ubu hahinze imyumbati, ibishyimbo n’indi myaka, ahandi haparikwa amakamyo apakurura ibicuruzwa bishyirwa mu bubiko bwa MAGERWA.

Abaguzemo ibibanza bagombaga kubakamo inganda zitandukanye, bavuga ko badindijwe n’uko nta bikorwaremezo Leta yashyizemo nyamara yaragombaga kubishyiramo nk’uko byagarutsweho na Kamuzinzi Godefroid umwe mu bahafite ikibanza kitubatse.

Mu mwaka wa 2022, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabwiye RBA ko ibyo bikorwaremezo bigiye kwihutishwa ndetse ko hari hanabonetse abashoramari bazahakorera ariko na n’ubu nta kirahinduka.

Minisitiri Ngabitsinze yiboneye uburyo iki cyanya kidakoreshwa uko bikwiye ndetse anaganira n’abafitemo ibibanza. 

Yasize avuze ko ibibazo birimo byose bagiye kwihutisha gahunda yo kubikemura, ndetse anaburira abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa.

Yanasuye umupaka wa Rusizi ya 1 yirebera uburyo ubucuruzi bwahakorerwaga bwahagaze, isoko nyambukiranyamipaka rya Rusizi ridakorerwamo ndetse abari bahafite inyubako bahombye. 

Yavuze ko ibi nabyo Leta irimo kureba uko byahabwa umurongo.

Hashize imyaka ikabaka 10 icyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Rusizi gishyizweho, gifite ubuso bwa Hectares zirenga gato 44. 

Ubu butaka bwose hari ibigo n’abantu ku giti cyabo babusabye ngo babwubakeho inganda n’inyubako zikoreshwa mu nganda, ariko kugeza ubu abamaze kuhubaka banahakorera ni inganda 2 gusa, ibindi akaba ari ububiko bw’ibicuruzwa byamaze kuhubakwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2