AGEZWEHO

  • PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka harimo ibiribwa bike – Soma inkuru...
  • Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 31000 by'Ifumbire – Soma inkuru...

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Yanditswe Apr, 24 2024 20:10 PM | 174,370 Views



Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka ushize, igaragaza ko urwego rw’imikoreshereze y’imari ya leta rwazamutse ku gipimo cyiza kuko rwavuye kuri 68% mu 2022 rugera kuri 92% muri 2023.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya leta, Kamuhire Alexis yabwiye Inteko Rusange y’imitwe yombi ko hakozwe ubugenzuzi ku bitabo by’ibaruramali 208, mu nzego 191.

92% by’izo nzego zabonye ntamakemwa, inzego 11 zihwanye na 5% zibona byakwihanganirwa naho inzego 6 zingana na 3% zisigaye zibona biragayitse.


Iyi raporo igaragaza ko hangenzuwe 96% by’amafaranga yose.

Ku nama 3,556 zatanzwe umwaka ushize, inama 59% zashyizwe mu bikorwa, 16% zishyirwa mu bikorwa igice naho inama 25% ntizashyirwa mu bikorwa na mba.

Mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, hagaragaye amafaranga angana na Miliyari zirenga 2 Frw yishyuwe hadakurikije amategeko.

Bosco KWIZERA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2