Yanditswe Apr, 24 2024 18:41 PM | 122,880 Views
Abatuye mu Karere ka Gatsibo by'umwihariko mu Mirenge ya Kabarore, Gitoki na Kiziguro, baravuga ko hari imihanda y'iyi Mirenge yangiritse nyamara ubuyobozi bwarabemereye kuyishyiramo Kaburimbo yoroheje, ntibyakorwa none ikaba ikomeje kuba imbogamizi ku kugeza umusaruro w'ubuhinzi ku masoko.
Gusa ubuyobozi bw'aka Karere buvuga ko inyigo y'imwe muri iyi mihanda yamaze gukorwa ndetse imirimo yo kuyubaka ikaba izatangira umwaka utaha wa 2025.
Mu gihe umubare munini w'abatuye Akarere ka Gatsibo biganje mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi nubwo hari n'abakora ibindi bikorwa bitandukanye, abaturiye imwe mumihanda itandukanye y'aka Karere baravuga ko hashize igihe bizezwa ko igiye gutangira gukorwa igashyirwamo na kaburimbo yoroheje, ariko ngo barategereje baraheba.
Urugero nk'umuhanda wa Bukomane-Gitoki-Mugera ufite uburebure bwa Kilometero 20, umuhanda Ndatemwa-Muhura ufite ibirometero 25,6 ndetse n'umuhanda Rugarama-Kanyangese-Karambi ufite ibirometero 17,62.
Iyi mihanda yose kuba idakoze ngo bigira ingaruka ku baturage cyane cyane ku bahinzi bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko ndetse n'amazi ava muri iyi mihanda hari n'aho abangamira imiturire yabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko n'ubwo iyi mishinga yadindijwe n'amikoro make ngo hamaze gukorwa inyigo y'imihanda ine igomba gutangira kubakwa umwaka utaha wa 2025.
Iyi muhanda abaturage basaba ko yubakwa biramutse bikozwe yaba ari igisubizo ku buhahirane bw'Akarere ka Gatsibo n'ibindi bice by'u Rwanda.
Yaba kandi ije yiyongera ku yindi mihanda yamaze kubakwa nk'uwa Kiramuruzi - Gasange, hakaba n'indi irimo kubakwa mu Mujyi wa Kabarore.
Olivier Tuyishimire
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi
May 04, 2024
Soma inkuru
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 31000 by'Ifumbire
May 04, 2024
Soma inkuru
WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba
May 03, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku
May 03, 2024
Soma inkuru
NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze
May 03, 2024
Soma inkuru
Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro
May 03, 2024
Soma inkuru
Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambere
May 03, 2024
Soma inkuru