AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Uko umunsi wa mbere wo kuva muri Guma mu Rugo wari wifashe

Yanditswe Aug, 01 2021 19:39 PM | 66,513 Views



Mu gihe imwe mu mirimo yari imaze ibyumweru bibiri yarasubitswe kubera gahunda ya guma mu rugo, kuri ubu yongeye gusubukurwa ndetse n'ingendo zigakomorerwa, abasubukuriwe imirimo baravuga ko bazarushaho kwitwararika kuko bazi neza ko icyorezo cya covid 19 ntaho cyagiye.

Ubwubatsi n'ububaji, ubucuruzi bw'ibikoresho bijyana n'iyo myuga, ubucuruzi bw'imyenda n'ubucogocogo, gutwara abantu n'ingendo muri rusange ni bimwe mu bikorwa byasubukuwe nyuma y'aho gahunda ya guma mu rugo ya 3 itangiriye ku itariki ya 17 Nyakanga.

Ni ibyishimo ku bakomorewe kongera gusubira mu bikorwa byabo n'ingendo, gusa bose bafata gukomera ku ngamba zo kwirinda covid 19 nk'icyita rusange.

Niyongabo Norbert umwubatsi muri bridge skills co yagize ati ''Turashima Leta yatekereje ku bikorwa by'ubwubatsi bigasubukurwa, ingamba zirasanzwe, ariko inshyashya zizunganira ni ukugabanya umubare w'abakozi nk'uko amabwiriza abitagenya, ikindi ni ugukomeza kwambara udupfukamunwa, dugakaraba, umukozi uje tukamupima umuriro, ariko n'ugize ikibazo cya grippe akavanwa mu bandi akagezwa kwa muganga.''

Murenga Emmanuel umushoferi muri Omega Express we yagize ati ''N'ubwo tuvuye muri guma mu rugo, icyorezo kiracyari hejuru, ku bw'iyo mpamvu tugomba gushyira imbaraga mu kwirinda no kurinda abo dutwaye, kugira ngo imibare y'abandura igabanuke. Ni ukubwira abagenzi dutwaye bambaye neza agapfukamunwa, akinjira bakarabye, guhana intera mu modoka cyane ko dutwara 50%.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse avuga ko n'ubwo hari bimwe mu bikorwa byasubukuwe, abantu badakwiye kurenga ku mabwiriza nkana, agaca akitso ku ruhare rwa buri wese n'ubufatanye bw'inzego mu kwirinda icyorezo cya covid 19 no kukirinda abandi:

''Ni ibikorwa bifunguye, ntabwo ari ukuvuga ngo indwara yashize ni mugende mukore ibyo mugomba gukora. Hagomba kubamo ubufatanye bw'abantu hagati y'abaturage, leta n'izindi nzego nka polisi kugira ngo twese dukorere hamwe tugire uburyo duhangana n'iki cyorezo. Ingamba ni izo gufasha buri wese kumenya uko yitwara, ariko ntabwo zikuraho uruhare rwa buri muntu kumva ko yakwirinda no kugenda mugenzi we. Ntekereza ko aho tugeze buri muntu yakagombye kumva ko gukerensa covid, kujyana abantu mu kabari, gucengana n'inzego z'umutekano, kujya muri za bride shower, rwose ntaho byatujyana.''

Ubwo Leta yafatanga ingamba zo gushyiraha abatuye umujyi wa Kigali no mu turere 8 ku itariki ya 17 z'ukwezi gushize kwa Nyakanga, hari handuye abantu 1997 mu masaha 24 yari ashize. Kuri uyu wa 31 Nyakanga handuye 860.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere

NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kur

Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobo

Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye U

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 5