AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari

Yanditswe Oct, 06 2021 17:45 PM | 119,787 Views



Kuri uyu wa Gatatu, ibihugu by'u Rwanda na Mozambique byinjiye mu bufatanye buzatuma abikorera ku mpande zombi batangira kubyaza umusaruro amahirwe y'ubucuruzi n'ishoramari aboneka ku mpande zombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ku cyicaro cy'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB, u Rwanda rwakiriye itsinda ry'intumwa za guverinoma ya Mozambique aho zaje kwirebera amahirwe y'ishoramari n'ubucuruzi ari mu Rwanda, ndetse no gushishikariza abikorera bo mu Rwanda gushora imari muri Mozambique.

Ni ibiganiro byasojwe no gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari, amasezerano yasinywe hagati y'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB n'ikigo gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, APIEX.

Ni amasezerano kandi yitabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, Gil da Conceicao Bires avuga ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye ariko by’umwihariko agashishikariza abikorera bo mu Rwanda kubyaza umusaruro isoko rinini ryo muri Mozambique, nk'igihugu gikora ku nyanja.

Yagize ati “Dushobora kuzana n'abashoramari bo muri Mozambique nabo bagafatanya na bagenzi babo ba hano mu Rwanda bagakora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga. Mwibuke ko turi muri SADC bityo abifuza gushora imari muri Mozambique bagomba gutekereza kuri iryo soko ry'akarere kuko gushora imari muri Mozambique, bizabaha n'amahirwe yo kugera ku isoko ry'ibihugu duturanye biri mu muryango wa SADC.”

“Bazanungukira ku yandi masoko manini tugeraho bitworoheye kuko kugeza ubu tugera ku isoko ry'Uburayi, Leta Zunze Ubumwe za America, Ubuyapani n'ahandi. Kandi nk'urwego rushinzwe iterambere ry'ishoramari turahari ngo tubafashe kubona ibyangombwa bakeneye kugira ngo bashore imari babyaze umusaruro ayo mahirwe ahari.”

Mu bayoboye itsinda rya Mozambique riri mu Rwanda harimo minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Carlos Alberto Fortes Mesquita, ndetse na Omar Ossumane Momade Mitha, umujyanama wa Perezida Felipe Nyusi.

Iri tsinda rije mu Rwanda nyuma y'uruzinduko Perezida Paul Kagame aherutse kugirira muri Mozambique mu mpera z'ukwezi gushize, aho ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru avuga ko ibyatangiye gukorwa biri mu murongo w'ibyo inzego z'ibihugu byombi zasabwe n'abakuru b'ibihugu byombi muri urwo ruzinduko.

Kuri uyu wa kane intumwa za Mozambique, ziragirana ibiganiro n'abikorera bo mu Rwanda mu rwego rwo kubashishikariza gushora imari muri icyo gihugu cyo mu Majyepfo y'umugabane wa Afurika.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/HZyq8_Jsn7U" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere

NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kur

Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobo

Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye U

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 5