Yanditswe Oct, 06 2021 17:45 PM | 119,787 Views
Kuri uyu wa Gatatu, ibihugu by'u Rwanda na Mozambique byinjiye
mu bufatanye buzatuma abikorera ku mpande zombi batangira kubyaza umusaruro
amahirwe y'ubucuruzi n'ishoramari aboneka ku mpande zombi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ku cyicaro cy'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB, u Rwanda rwakiriye itsinda ry'intumwa za guverinoma ya Mozambique aho zaje kwirebera amahirwe y'ishoramari n'ubucuruzi ari mu Rwanda, ndetse no gushishikariza abikorera bo mu Rwanda gushora imari muri Mozambique.
Ni ibiganiro byasojwe no gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari, amasezerano yasinywe hagati y'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB n'ikigo gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, APIEX.
Ni amasezerano kandi yitabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, Gil da Conceicao Bires avuga ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye ariko by’umwihariko agashishikariza abikorera bo mu Rwanda kubyaza umusaruro isoko rinini ryo muri Mozambique, nk'igihugu gikora ku nyanja.
Yagize ati “Dushobora kuzana n'abashoramari bo muri Mozambique nabo bagafatanya na bagenzi babo ba hano mu Rwanda bagakora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga. Mwibuke ko turi muri SADC bityo abifuza gushora imari muri Mozambique bagomba gutekereza kuri iryo soko ry'akarere kuko gushora imari muri Mozambique, bizabaha n'amahirwe yo kugera ku isoko ry'ibihugu duturanye biri mu muryango wa SADC.”
“Bazanungukira ku yandi masoko manini tugeraho bitworoheye kuko kugeza ubu tugera ku isoko ry'Uburayi, Leta Zunze Ubumwe za America, Ubuyapani n'ahandi. Kandi nk'urwego rushinzwe iterambere ry'ishoramari turahari ngo tubafashe kubona ibyangombwa bakeneye kugira ngo bashore imari babyaze umusaruro ayo mahirwe ahari.”
Mu bayoboye itsinda rya Mozambique riri mu Rwanda harimo minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Carlos Alberto Fortes Mesquita, ndetse na Omar Ossumane Momade Mitha, umujyanama wa Perezida Felipe Nyusi.
Iri tsinda rije mu Rwanda nyuma y'uruzinduko Perezida Paul Kagame aherutse kugirira muri Mozambique mu mpera z'ukwezi gushize, aho ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari.
Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru avuga ko ibyatangiye gukorwa biri mu murongo w'ibyo inzego z'ibihugu byombi zasabwe n'abakuru b'ibihugu byombi muri urwo ruzinduko.
Kuri uyu wa kane intumwa za Mozambique, ziragirana ibiganiro n'abikorera bo mu Rwanda mu rwego rwo kubashishikariza gushora imari muri icyo gihugu cyo mu Majyepfo y'umugabane wa Afurika.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/HZyq8_Jsn7U" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Divin Uwayo
Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere
Apr 24, 2024
Soma inkuru
NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali
...
Apr 15, 2024
Soma inkuru
Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku Isi
Mar 29, 2024
Soma inkuru
Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda
Mar 29, 2024
Soma inkuru
Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 50% ya TVA
Mar 27, 2024
Soma inkuru