AGEZWEHO

  • Gukemura ibibazo by'umutekano uhereye mu mizi niyo nzira rukumbi y'amahoro-Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 10 barimo Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo – Soma inkuru...

Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwaremezo

Yanditswe Apr, 30 2024 17:16 PM | 129,601 Views



Abakorera mu gakiriro ka Rusizi baravuga ko babangamiwe no kuba aho bakorera nta bikorwaremezo bihagije bihari nk’amashanyarazi, inyubako nke nazo zishaje ku buryo batabona aho bashyira ibyo bakoze.

Inyubako hafi ya zose ziri muri aka gakiriro ni imbaho kandi zishaje uretse igice kimwe gito cyane.

Abahakorera bagaragaza ko ari imbogamizi ikomeye kuko iyo imvura iguye ibikoresho byabo byangirika.

Aka gakiriro gakoreramo abantu bagera muri 200, nyamara ariko ngo hari benshi batarazamo kuko ari hato cyane n’abarimo barabyigana. 

Kuri bo ngo babona atari agakiriro kajyanye n’aho Umujyi wa Rusizi ugeze uvugururwa, bakifuza ko babona agakiriro gasobanutse kabafasha gukora neza nta bihombo.

Habiyaremye Emmanuel umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ishoramari mu Karere ka Rusizi, avuga ko habaye ikibazo cy’ingengo y’imari yo gukora phase ya kabiri irimo ibikorwa bikomeye birimo inyubako nziza n’ibindi, akaba asobanura uko bizakorwa mu igenamigambi rirambye ry’imyaka 5.

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko aka gakiriro kugira ngo kubakwe neza byatwara amafaranga y’amanyarwanda ari hejuru ya miliyari ari yo mpamvu bidahita bikorwa ako kanya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz