Yanditswe May, 09 2024 16:20 PM | 185,922 Views
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ubumenyi butangirwa mu mashuri makuru ya Tekenike, imyuga n'ubumenyingiro bugira uruhare runini mu iterambere ry'ibikorwa remezo mu Rwanda.
Ibi Minisitiri w'Intebe yabivuze ubwo abanyeshuri basaga ibihumbi 3 bize muri Rwanda Polytechnic basozaga amasomo yabo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024.
Mu mezi 24 ashize Iradukunda Claude yari yambaye ikanzu n'ingofero nk'ibyo abarangije amasomo uyu munsi bambaye. Nyuma yo gusoza amasomo Iradukunda yatangiye ikigo cyitwa Ino Viper Technologies. Ikigo avuga ko gikora imashini z'ubwubatsi zikoranye ikoranabuhanga rirengera ibidukikije kandi ngo hari n'indi mishinga yitezweho gutanga umusanzu mu rwego rw'ubuvuzi.
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr Sylvie Mucyo avuga ko usibye kwihangira imirimo ku biga muri Rwanda Polytechnic benshi mu basoje amasomo bamaze kubona akazi.
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko ubumenyi butangirwa mu mashuri makuru ya Tekenike, imyuga n'ubumenyingiro bugira uruhare runini mu iterambere ry'ibikorwa remezo mu Rwanda.
Ni ubwa mbere hatanzwe impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bacholor of Technology) aho kuri iki cyiciro hasoje abanyeshuri 72.
Honorine Dukuzimana wavuze mu izina rya bagenzi be basozanyije amasomo avuga ko batahanye impamba izabafasha kugira uruhare ku iterambere ry'igihugu.
Minisitiri w'Intebe kandi avuga ko nyuma y'uko hagiyeho icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu mashuri makuru ya Tekenike hagiye gukurikiraho n'icyiciro cya 3.
Abasoje amasomo bagize icyiciro cya 7 kuva Rwanda Polytechnic itangiye, bize mu mashuri 8 agize Rwanda Polytechnic ariyo IPRC Gishari, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Kitabi, IPRC Musanze, IPRC Ngoma na IPRC Tumba.
Kwizera John Patrick
Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)
Apr 22, 2024
Soma inkuru