AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)

Yanditswe Apr, 22 2024 17:54 PM | 98,973 Views



Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Jordanie yakirwa na mugenzi we w’icyo gihugu, Major General Yousef Huneiti, baganira ku kwagura umubano n’ubutwererane.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko Gen Muganga yageze muri Jordanie kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2024. Akihagera yakiriwe we n'itsinda ayoboye bakiriwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’Igihugu cya Jordanie (JAF).

Rigira riti “Abayobozi bombi baganiriye ku kwagura ubutwererane n’ubufatanye hagati ya RDF na JAF.”

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubufatanye mu bikorwa by'ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ari naho Jordanie iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Muri Mutarama 2024, Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira no kwagura ubufatanye.

Yahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubutwererane ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Ni amasezerano yaje yiyongera ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2