AGEZWEHO

  • Polisi yasobanuye byinshi kuri permis zizakorerwa ku modoka za ‘automatique’ – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro cya Serivisi zishinzwe Ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda – Soma inkuru...

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Yanditswe Apr, 18 2024 16:21 PM | 79,949 Views



Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi mu kubafasha kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo by'umwihariko mu bijyanye no kunoza uburyo bazikoresha.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri.

Ubwo yari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragarije abagize imitwe yombi ko amavugururwa yakozwe muri Kaminuza y'u Rwanda yari acyenewe mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.

Muri ayo mavugurura harimo gushyira imbaraga mu myigishirize y’indimi muri buri shami cyane cyane mu mwaka wa mbere.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bazajya biga indimi hatitawe ku cyo biga cyose kugira ngo bazabashe gusobanura ibyo bize. 

Porogaramu z'amasomo zavuye ku 161 zigera ku 88, imyaka yo kwiga yabaye 4 aho kuba 3 nk'uko byari bisanzwe ndetse n’umwaka wa mbere ukazigishwamo n’ururimi rw’icyongereza mu mashami yose.

Amashuri abanza 2,714 yagejejweho amazi meza avuye ku 1,310 muri 2017, bivuga izamuka rya 51,7% mu 2023.

Kugeza muri 2023, hari amashuri 2,284 abanza afite amashanyarazi avuye ku mashuri 1,689 muri 2017 bivuga ubwiyongere bwa 42,5%.

Kugeza mu mwaka ushize, mudasobwa 342,785 zahawe amashuri bagereranyije na mudasobwa 234,409 muri 2017 bihwanye n'izamuka rya 48.2% ndetse murandasi yagejejwe mu mashuri 2,223 mugihe yari mu mashuri 723 muri 2017 bigaragaza ubwiyongere bwa 207.4%

Abadepite n'abasenateri bishimiye intambwe imaze guterwa mu burezi muri iki gihe cy'imyaka 7 igiye kugera ku musozo nubwo hakiri byinshi basanga byakongerwamo imbaraga.

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri , Minisitiri w'Intebe yerekanye ko hari na gahunda y'amasomo y'igihe gito yagenewe urubyiruko rwakwihangira imirimo mu gihe gito.

Ingengo y'imari yo gufasha mu bikorwa by'amashuri abanza n'ayisumbuye yarazamutse agera kuri miriyari 23 Frw muri 2023/2024 avuye kuri Miliyari 14 Frw yariho mu 2017/2018.

Nkunganire yo kugaburira abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye yegeze kuri Miliyari 90 mu 2023/2024 avuye kuri miriyari 6 mu mwaka w’amashuli 2017/2018.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2