Yanditswe Feb, 05 2024 14:05 PM | 118,949 Views
Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kuzamura ireme
ry’Uburezi mu bigo by’amashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, RwandaEQUIP
(Rwanda Education Quality Improvement Program) ndetse yatangiye gutanga
umusaruro.
Ibyagezweho muri iyi gahunda byagarutsweho mu Kiganiro #WaramutseRwanda cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa Mbere, tariki ya 5 Gashyantare 2024.
Cyagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi n’uruhare rwaryo mu kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’imbogamizi zikiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize mu mashuri.
Abagitumiwemo ni Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Thérèse Uwamahoro; Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Rwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Léon Mugenzi Ntawukuriryayo n’Umuyobozi wa Gahunda ya RwandaEQUIP, Uwajeneza Clement.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu muri REB, Léon Mugenzi, yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga byatumye abarimu boroherezwa gutegura amasomo no kujyana n’ibigezweho.
Binyuze muri RwandaEQUIP, abarimu bahabwa ‘tablets’ zirimo imfashanyigisho n’amasomo ateguwe hashingiwe ku nteganyanyigisho ya REB.
Yagize ati “Mu by’ukuri uwo mwarimu afite amahirwe kubera ko byamugabanyirije wa mwanya wo gukoresha intoki yandika, ahubwo bikamufasha kumenya uko amasomo ateguye. Yagize amahirwe yagutse kurusha abandi kandi uko tuzagenda twongera ubushobozi, abarimu benshi bazabyishimira.”
Mugenzi yavuze ko binafasha abarimu kumenya ururimi rw’Icyongereza kubera ko amasomo aba ari muri izi tablets aba ateguye muri urwo rurimi.
Ikoranabuhanga rya RwandaEQUIP kuri ubu riri gukoreshwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 761 aherereye mu turere 30 n’abarimu 16.952 bigisha hafi abanyeshuri bagera ku 800.000.
Mu mwaka wa mbere, yari mu bigo 100, uwa kabiri hongewewo ibigo 150 mu gihe umwaka ushize hiyongereyeho ibigo 511.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru