AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imizi

Yanditswe Feb, 05 2024 14:05 PM | 118,949 Views



Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kuzamura ireme ry’Uburezi mu bigo by’amashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program) ndetse yatangiye gutanga umusaruro.

Ibyagezweho muri iyi gahunda byagarutsweho mu Kiganiro #WaramutseRwanda cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa Mbere, tariki ya 5 Gashyantare 2024.

Cyagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi n’uruhare rwaryo mu kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’imbogamizi zikiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize mu mashuri.

Abagitumiwemo ni Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Thérèse Uwamahoro; Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Rwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Léon Mugenzi Ntawukuriryayo n’Umuyobozi wa Gahunda ya RwandaEQUIP, Uwajeneza Clement.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu muri REB, Léon Mugenzi, yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga byatumye abarimu boroherezwa gutegura amasomo no kujyana n’ibigezweho.

Binyuze muri RwandaEQUIP, abarimu bahabwa ‘tablets’ zirimo imfashanyigisho n’amasomo ateguwe hashingiwe ku nteganyanyigisho ya REB.

Yagize ati “Mu by’ukuri uwo mwarimu afite amahirwe kubera ko byamugabanyirije wa mwanya wo gukoresha intoki yandika, ahubwo bikamufasha kumenya uko amasomo ateguye. Yagize amahirwe yagutse kurusha abandi kandi uko tuzagenda twongera ubushobozi, abarimu benshi bazabyishimira.”

Mugenzi yavuze ko binafasha abarimu kumenya ururimi rw’Icyongereza kubera ko amasomo aba ari muri izi tablets aba ateguye muri urwo rurimi.

Ikoranabuhanga rya RwandaEQUIP kuri ubu riri gukoreshwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 761 aherereye mu turere 30 n’abarimu 16.952 bigisha hafi abanyeshuri bagera ku 800.000.

Mu mwaka wa mbere, yari mu bigo 100, uwa kabiri hongewewo ibigo 150 mu gihe umwaka ushize hiyongereyeho ibigo 511.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage