Yanditswe Dec, 27 2021 20:10 PM | 91,602 Views
RSSB ivuga ko abasigaje kwishyura 25% by'umusanzu wose basabwa bangana na 2%. Ni mu gihe hasigaye iminsi 3 ngo umuryango utaruzuza imisanzu yose y’ubwisungane mu kwivuza, utangire kwivuza nk'utarishyuye ubu bwisungane.
Abaturage hirya no hino mu gihugu bamaze
kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, bemeza ko badashobora kurembera mu
rugo kandi bafite ubwishingizi.
Ku rundi ruhande hari abaturage bataruzuza iyi misanzu n’abatarishyuraho n’amafaranga na make, bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bishyure kuko bazi akamaro k’ubwisungane mu kwivuza n’ingaruka byabagiraho mu gihe baba barengeje igihe nta rengwa cyo kwishyura.
Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko kugeza ubu abaturage bangana na 2% baturuzuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, ibi bivuze ko mu muryango utaruzuza imisanzu yose y’ubwisungane mu kwivuza ugiye gufatwa nk'utarishyuye bityo uzajye wivuza nk'utarigeze wishyura.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, Deogratias Ntigurirwa avuga ko taliki 1 Mutarama 2022 uzaba ataruzuza imigabane azivuza nk’utarishyuye ubwisungane mu kwivuza yiyishyuriye serivise zose yahawe kwa muganga.
Ikigo RSSB kigaragaza ko kugeza ubu abamaze kwishyura umusanzu wose usabwa bangana na 83.2% hakinyongeraho abataruzuza imisanzu bagera kuri 2% bose hamwe bakangana na 85.2%.
Iyo ugereranije uyu mwaka wa 2021-2022 italiki nk'iyi n'umwaka ushize wa 2020-2021, ubona ko hagabanutseho 0,4% kuko muri uwo mwaka ushize bari 85.6%.
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru