AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Harabura iminsi 3 abataruzuza imisanzu ya mituweli ngo bivuze nk'abatarayitanze

Yanditswe Dec, 27 2021 20:10 PM | 91,602 Views



RSSB ivuga ko abasigaje kwishyura 25% by'umusanzu wose basabwa  bangana na 2%. Ni mu gihe hasigaye iminsi 3 ngo umuryango  utaruzuza imisanzu yose y’ubwisungane mu kwivuza, utangire kwivuza nk'utarishyuye ubu bwisungane.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, bemeza ko badashobora kurembera mu rugo kandi bafite ubwishingizi.

Ku rundi ruhande hari abaturage bataruzuza iyi misanzu n’abatarishyuraho n’amafaranga na make, bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bishyure kuko bazi akamaro k’ubwisungane mu kwivuza n’ingaruka byabagiraho mu gihe baba barengeje igihe nta rengwa cyo kwishyura.

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko kugeza ubu abaturage bangana na 2% baturuzuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, ibi bivuze ko mu muryango  utaruzuza imisanzu yose y’ubwisungane mu kwivuza ugiye gufatwa nk'utarishyuye bityo uzajye wivuza nk'utarigeze wishyura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga no  kwandika abanyamuryango muri RSSB, Deogratias Ntigurirwa avuga ko taliki 1 Mutarama 2022 uzaba ataruzuza imigabane azivuza nk’utarishyuye ubwisungane mu kwivuza yiyishyuriye serivise zose yahawe kwa muganga.

Ikigo RSSB kigaragaza ko kugeza ubu abamaze kwishyura umusanzu wose usabwa bangana na 83.2% hakinyongeraho abataruzuza imisanzu bagera kuri 2% bose hamwe bakangana na 85.2%.

Iyo ugereranije uyu mwaka wa 2021-2022 italiki nk'iyi n'umwaka ushize wa 2020-2021, ubona ko hagabanutseho 0,4% kuko muri uwo mwaka ushize bari 85.6%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw