AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Yanditswe Apr, 23 2024 19:22 PM | 97,331 Views



Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telephone na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku mibanire n’imikoranire myiza isanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse no kuhazaza h’imikoranire y’Ibihugu byombi.

Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame na Macron bongeye gushimangira ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.

Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n’uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2