Yanditswe Apr, 23 2024 17:45 PM | 112,484 Views
Kuri uyu wa Kabiri, urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje mu Rukiko rwa rubanda rw’i Buruseri mu Bubirigi, uyu munsi ukaba wahariye abatangabuhamya bashinja uregwa.
Umutangabuhamya wabanje mu Rukiko avuga ko yari atuye mu Cyahafi, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ku itariki 14 z’ukwezi kwa Kane Jenoside imaze icyumweru itangiye ngo yabonye Georges Rutaganda wari Visi Perezida w’Interahamwe, azanye na Emmanuel Nkuduwimye alias Bomboko, bambaye amashati ya gisirikare baje guha imbunda Interahamwe, ngo yumva Nkunduwimye abwira Interahamwe zihawe intwaro ko nta Mututsi ugomba gusigara atishwe.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yagize amahirwe yo kubona umuhisha utarahigwaga, akabasha kumenya amakuru y‘ibyaberaga mu igaraje Amgar ryari mu Gakinjiro no mu nkengero zaho.
Muri Amgar ngo Interahamwe ziyobowe na Emmanuel Nkunduwimye, zahiciraga Abatutsi zikabajugunya mu byobo byari munsi y’iryo garaji byari ryaracukuriwe kuzamenwamo amavuta y’ibinyabiziga.
Ikindi uyu mutangabuhamya asobanura ndetse hamwe akaba yifashishaga ibishushanyo, ni ahahoze bariyeri muri ako gace Amgar iherereyemo.
Uyu mutangabuhamya ngo yiboneye n’amaso George Rutaganga ari kumwe Emmanuel Nkunduwimye alias Bomboko, baje gushimira Intarahamwe kubera akazi zakoze, bazizaniye inzoga n’itabi.
Ikindi avuga cyabereye muri Amgar ni ugufata ku ngufu bashiki be 2, bitanzweho itegeko na Emmanuel Nkunduwimye.
Uyu mutangabuhamya yabajijwe uko byamugendekeye nyuma, abwira Urukiko ko yaje kubasha guhungira kuri Saint Famille akaba ari ho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimurokorera.
Undi mutangabuhamya yaganiriye n’Urukiko ari mu Rwanda hifashishijwe Video Conference.
Yabwiye Urukiko ko Jenoside yabaye atari mu Rwanda ndetse ngo yaruherukagamo mu 1989, ariko avuga ko akiba mu Rwanda yari aziranye na Emmanuel Nkunduwimye, bagahura bakanaganira.
Yongeraho ko na nyuma bahuriye muri Kenya, i Guanzou mu Bushinwa kandi ko nta bibazo bigeze bagirana.
Uyu mutangabuhamya yazanywe mu Rukiko kugira ngo hamenyekane niba ari we watumye umugore we gushinja Nkunduwimye nk’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu batangabuhamya b’uyu munsi hari hategerejwe Silas Majyambere, ariko ntiyabonetse ahubwo yoherereje Urukiko icyemezo cy’uko muri iyi minsi 3 y’urukurikirane arwaye.
Perezida w’Urukiko yavuze ko nyuma yo kuvugana nawe kuri telefoni, azohererezwa urwandiko rumuhamagaza, ibi bije nyuma y’aho mu Cyumweru gishize nabwo yari yandikiye Urukiko ko nta makuru afite yabwira Urukiko kubera ko ngo yavuye mu Rwanda mu 1990.
John BICAMUMPAKA
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru