AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire

Yanditswe Apr, 27 2024 17:59 PM | 92,216 Views




Mnisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi rwahuye n’ibibazo byo gutakaza abantu benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rwego ruzakomeza kuba ku isonga mu gufasha Abanyarwanda mu kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu i Huye ubwo hibukwaga abakoreraga ibigo byahurijwe mu kigo RAB bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pasiteri Antoine Rutayisire ufite umuvandimwe wakoreraga kimwe muri ibi bigo akaza kuhicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gusobanura akaga u Rwanda rwanyuzemo yavuze ko atewe impungenge na bamwe bakibona mu ndorerwamo z’amoko nyamara yaroretse igihugu.

Aha i Rubona mu gihe cya jenoside, uretse abari abakozi b’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi  bahiciwe hari n’abaturage bahahungiye bizeye kuharokokera baza kuhicirwa. 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko ubuhinzi buzarushaho kuba inkingi y’iterambere ry’Abanyarwanda ntawe usigaye.

Abari abakozi b’ibigo byaje guhindurwa RAB bibutswe uyu munsi ni 228 barimo 205 bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi, 11 bakoreraga serivisi y'imbuto z'indobanure 10 bakoreraga Laboratwari y'Ubuvuzi bw'Amatungo, na babiri bakoreraga Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo, kuri ubu bose bakaba baruhukiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Rubona.

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mat

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’iby

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amasomo ku binyabiziga kwirinda

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka