AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyagatare: Bamwe mu bana basiramuwe ku buntu babuze uko bipfukisha

Yanditswe Jul, 29 2020 15:13 PM | 69,224 Views



Bamwe mu bana b’abahungu bahawe serivisi yo gusiramurwa ku buntu bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko basubiye ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare bagiye kwipfukisha babwirwa ko bagomba kwiyishyurira iyo serivisi binyuze mu bwisungane mu kwivuza cyangwa bakishyura. Ni mu gihe bo bemeza ko bari babwiye ko serivisi yose ari ubuntu. 

Bamwe muri aba bana ni abo mu Kagari ka Rutare mu Murenge wa Rwempasha ho mu karere ka Nyagatare. Bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15 y’ubukure. 

Bavuga ko bakimara kumva itanganzo ribahamagarira kujya kwisiramuza kandi ko ari ubuntu ngo vuba na bwangu bihutiye kujya ku kigo nderabuzima cya Nyagatare bahita bahabwa iyo serivisi. 

Iyi serivisi ivugwa aha no kuri ubu irakomeje aho itangirwa ku bigo nderabuzima byo muri aka karere, aho itangirwa ubuntu.

Ngo ni na ko kuri abo bana byagenze. Barasiramuwe gusa ngo hashinze igihe gito basubiyeyo ngo bapfukwe basobanurwa ko serivise yo gupfuka igomba guhabwa ufite ubwisungane mu kwivuza cyangwa se ufite amafaranga. Abari bujuje ibisabwa bahawe iyo serivise yo gupfukwa. Abadafite ibyo byombi ni bo barimo guhura n'icyo kibazo cyo kudapfukwa.

Bitewe no kuba bamaze igihe batarapfukwa, ngo biri gutuma baribwa cyane.

Umwe mu babyeyi b’aba bana we avuga ko bajyanye abana babo kubasiramuza bazi ko iyo serivisi ari ubuntu kuko bari babwiwe ko ari promotion.

 Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare bunakurikiranira hafi iby'iyi gahunda ntibwemeranywa n'ibyo aba baturage bavuga.

Umuyobozi wabyo Dr. Munyemana Ernest asobanura ko mbere yo guha abaturage iyi serivisi babanje kubabwira ko icyo baherewe ubuntu ari ugusiramura gusa na ho kwipfukisha bagomba kubyiyishyurira. 

Iyi gahunda yo gusiramura irakomeje bikaba biteganyijwe ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa muri aka karere hazasiramurwa abarenga ibihumbi 50. 

Iki gikorwa cyo gusiramura kirimo gukorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima. 

Mu cyumweru gishize hasiramuwe abasaga 1208. Kuva mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize w’2019 byari biteganyijwe ko mu Karere ka Nyagatare hasiramurwa abana bagera ku bihumbi 25, ariko iyi ntego ntiyagezweho bitewe n’impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19. 


MUNYANEZA Geofrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw