AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mukama Abbas yagaragaje ko ‘opposition’ yo gusenya u Rwanda idashoboka

Yanditswe Mar, 23 2024 08:34 AM | 145,302 Views



Umuvugizi w'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas, yavuze ko amashyaka atavuga rumwe na Leta ‘opposition’ ashaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho nta mwanya yahabwa mu Gihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda cyagarutse ku mikorere n'imikoranire y'imitwe ya politiki ndetse n'icyerekezo kimwe mu nyungu z'igihugu n'abagituye. Yagihuriyemo na Senateri Uwizeyimana Evode na Senateri Umuhire Adrie.

Mu myaka yo hambere, amashyaka menshi yijanditse muri politiki yaciyemo Abanyarwanda ibice ndetse byatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukama Abbas ubarizwa mu Ishyaka PDI yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda batashakaga amashyaka ya politiki.

Ati “RPF imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiraga Abanyarwanda ko Igihugu kitabaho kitari muri demokarasi. Abaturage bavugaga ko bashaka FPR. Abanyarwanda, abaturage basabye ko bishyirwa mu Itegeko Nshinga, babona kubyemera.’’

Umuvugizi w'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas

Yagaragaje ko Abaturage bemeye ko habaho amashyaka menshi nyuma y’uko bishyizwe mu Itegeko Nshinga. Ati “Ni uko hashyizweho ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerwa mu Rwanda.’’

Yakomeje ati “Iyo ubona 95% bakunda FPR hari impamvu. Iyo babonye aho yavanye u Rwanda, ruba rwarasibanganye, uburyo Jenoside yateguwe u Rwanda ruba rwaribagiranye.’’

Mukama yavuze ko kuri ubu imitwe ya politiki ikorera hamwe ndetse ushaka kuvangira politiki y’Igihugu ntaho yamenera.

Ati “Kereka niba bashaka ko haza ishyaka rishaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho, ntabwo ryaza hano mu Rwanda.’’

Mukama yavuze ko abavuga ko u Rwanda nta ‘opposition’ rufite baba bibeshya kuko buri gihe itaba igamije gusenya ndetse uwabigerageza bitamuhira.

Ati “RPF n’imitwe ya politiki turi hamwe. Turasabwa no kurinda ibyagezweho. Uzanye ‘Opposition’ yo gusenya u Rwanda, Abanyarwanda baguterura ‘nabi’ bitaragera ku mitwe ya politiki. Icy’ingenzi ni ukureba icyo twiyemeje nk’Abanyarwanda, icyo tuzapfira.’’

Yavuze ko ‘Opposition’ iba igamije kubaka kuko nka Green Party na PS Imberakuri ntizibarizwa mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ariko no mu nteko abayagize batanga ibitekerezo biri mu murongo wo kubaka.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko mbere amashyaka yari yubatse mu gihiriri ariko ubu hari itegeko ribuza gushinga ishyaka rishingiye ku macakubiri.

Ati “U Rwanda rukora icyo rugomba gukora ariko mu nyungu z’Abanyarwanda. Nunareba usanga tuvuga imitwe ya politiki. Mu mategeko hari rutangira ku bijyanye n’ishyirwaho ry’imitwe ya politiki.’’

Yavuze ko amashyaka yo hambere yari ay’abantu biyise impirimbanyi ariko atari zo.

Ati “Si impirimbanyi ahubwo ni impirikanyi. Byari ibintu bimeze nko gusunika abandi, have nanjye mpajye.’’

Senateri Uwizeyimana avuga ko imitwe ya politiki ifite kirazira na za nyirantarengwa. Ati “Icyo gihe nta kirazira yari ihari, cyari igihogere kiraho. Nkunda kwibanda ku mateka kuko ni ibintu byabaye mbireba. U Rwanda rwavuye ahantu habi cyane, ni na yo mpamvu hashyirwaho za nyirantarengwa ngo tudasubira aho hantu.’’

Senateri Umuhire Adrie ubarizwa mu Ishyaka PL yavuze ko imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana.

Ati “Inyungu dukura mu ihuriro ni uko haba mu nkunga tuba tunganya. Ntuzumva abantu barwanye cyangwa bateranye amagambo. Iyo mikorere ni ubudasa bw’u Rwanda.’’

Mu Rwanda hari imitwe ya politiki yemewe 11 aho ifite icyerekezo cyo gukomeza gushyira hamwe no kubaka Igihugu cyifuzwa na buri wese.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m